Image default
Utuntu n'utundi

Wari uziko n’abagabo bahangayikishwa n’imiterere y’umubiri wabo?

Guhangayikishwa n’imiterere y’umubiri burya si iby’ab’igitsinagore gusa kuko ubushakatsi butandukanye bwerekanye ko n’abagabo hari abatanyurwa n’ikimero cyabo ndetse bikabatera ipfunwe mu bandi by’umwihariko iyo batambaye igice cyo hejuru.

Muri rusange usanga imiterere y’abagore ariyo ihangwa amaso cyane ndetse rimwe na rimwe bigatuma bamwe bajya kwibagisha kugirango bagire ikimero gishitura ababareba.

Ariko kandi uku kutanyurwa n’imiterere si iby’abigitsinagore gusa kuko n’abagabo bahangayikishwa n’imiterere y’umubiri wabo bakifuza kugira kugira imiterere igaragara neza.

Urubuga rwa LINFO dukesha iyi nkuru rwatangaje ko niba abagore bahora bacungana n’ibiro byabo ngo batabyibuha, abagabo bibona nk’abananutse baba bahanganye no gukora imyitozo yo gukuza imikaya ngo bagire ibigango.

PHOTOS. 19 hommes parlent de leurs complexes et posent torse nu | Le Huffington Post LIFE

Huffington Post yo yatangaje ko ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’ impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe zagaragaje ko bigoranye ko abagabo bavuga ibibagoye cyangwa ibitabashimishije.

Twabakusanyirije bimwe mu byo abagabo batandukanye bavuze ku miterere y’umubiri wabo

PHOTOS. 19 hommes parlent de leurs complexes et posent torse nu | Le Huffington Post LIFE

  • Umugabo utewe ishema n’imiterere y’umubiri we

Akuramo ishati ye, uyu mugabo ufite imikaya igaragara aratuje kandi aratekanye, ati”njye umubiri wanjye mbona ari nk’igihangano cy’ubugeni”. Gusa n’ubwo bwose yishimiye imiterere y’umubiri we, hari ibice bimwe na bimwe yifuza gutunganya kurushaho.

  • Umugabo ucecetse

Kabone n’ubwo afite metero na 90 n’umubiri w’abantu bakora imyitozo ngororamubiri, ariko iyo atambaye hejuru aba yumva adatekanye. Aragira ati “kwambara ubusa hejuru kuri njye ni ibintu bidasanzwe, mba ntekereza ko buri wese aba abona ko nakoze ibintu bidakwiye. Mfite metero na 90 mu burebure ariko mba numva ndi mugufi ukuntu”. Hamwe n’ibi ariko uyu musore afite ibyiyumviro byiza ku miterere ye kandi ntarajwe ishinga n’umubiri uzira amakemwa kuko intego ye ari ukugira imikaya igaragara mu buryo karemano.

  • Umugabo ugorwa n’imiterere ye

Bamwe mu bagoba bakunze kubaho bagorwa no kuba bananutse bikabije. Umwe mu bagabo batambaye hejuru aragira ati”numva naratsinzwe ku bijyanye n’umubiri wanjye”.

PHOTOS. 19 hommes parlent de leurs complexes et posent torse nu | Le Huffington Post LIFE

Ibi byiyumviro yatangiye kubigira akiga mu mashuli yisumbuye kugeza na n’ubu yumva ahorose. Uku kwigora kwe kongewe n’amaboko ye ananutse ndetse n’inda nk’iy’abanywi ba byeri. Ati “rimwe na rimwe niyemera ku mukobwa dukundana ari ko mu by’ukuri ku nshuri zanjye ntabwo nigirira ikizere.”

Uyu musore aba yumva afite isoni kandi ntacyo avuze imbere y’ibigango by’inshuti ye y’umunya Aziya ukora imyitozo myinshi.

  • Umugabo udafite icyo yitayeho

Hari abagabo badaha agaciro iby’imiterere y’umubiri wabo ahubwo kuri bo icy’ingenzi akaba ari ubuzima buzira umuze. Umugabo utuje aravuga ati ”ntekereza ko nkwiye gukora siporo ihagije no kurya neza kugirango mbashe kumera neza mu mutwe ndetse no kugira ubuzima bwiza”. Ibanga rye ni ukwirinda kubivugaho cyane ngo atagira uwo ababaza.

Musinga C.

Related posts

Hari Ururimi rutagira ijambo ‘Oya’ na ‘Yego’

EDITORIAL

Menya impamvu ibitotsi by’amasegonda 15 bishobora kuguteza akaga

EDITORIAL

USA: Amahane y’imbwa za Biden yazirukanishije muri White House

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar