Image default
Amakuru

Abatuye ku Nkombo bayobewe irengero ry’ubwato bahawe na Perezida Kagame

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, baribaza aho ubwato bushya baherutse gushyikirizwa buri kuko baheruka kubuca iryera umunsi babushyikirizwaga, gusa akarere ka Rusizi kavuze ko vuba cyane bugiye gutangira gukora.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ubu bwato buri i Karongi, aho butegereje ko abigishijwe kubukoresha babimenya neza ubundi bugatangira imirimo.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ubu bwato buri i Karongi, aho butegereje ko abigishijwe kubukoresha babimenya neza ubundi bugatangira imirimo.

Ubwo bwato abatuye Nkombo babushyikirijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 umwaka ushize, bukaba ari indi mpano bari baremerewe na Perezida Paul Kagame.

Ni ubwato bwari bushyashya kandi ari bwiza kurusha ubwo bari basanganywe nabwo bari barahawe na Perezida Kagame.

Gusa amezi ubu abaye arindwi abo baturage batabubona kuko babuheruka uwo munsi babuhabwaga. Bavuga ko nta n’amakuru yabwo bafite, gusa ngo bumva ko buri gukorera amafaranga mu tundi turere.

Ubwo babushyikirizwaga muri ayo mezi, abaturage bari bijejwe ko nyuma y’amezi abiri buzahita butangira gukora, muri ayo mezi ngo bari bagiye gushakisha rwiyemezamirimo uzabukoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, atangaza ko ubwo bwato ubu buparitse kuko habanje kwigishwa abagomba kubukoresha, ndetse ari nako hakorwa imenyekanisha ryabwo.

Kayumba ahakana amakuru y’uko buri gukorera amafaranga ahandi, akizeza abaturage ko vuba cyane ubu bwato buza gutangira imirimo yabwo. Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 no kwikorera toni eshatu z’imizigo.

Bwari bwaje bwunganira ubundi Umurenge wa Nkombo wari warashyikirijwe mu 2012 ari impano ya Perezida Paul Kagame, bukaba bwaragize uruhare mu iterambere ry’abaturage kuko bwabyaye ubundi buto bwifashishwa n’abajya n’abava ku Nkombo.

SRC:RBA

Related posts

Kigali:Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu barabihakana

Emma-marie

Ikibazo cy’abana baterwa inda mu nkambi z’impunzi gihagaze gite?

Emma-Marie

Ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na Moto zitwara abagenzi byongeye gusubikwa

Emma-marie

1 comment

Kwizera May 7, 2021 at 6:20 am

Nonese babuze aho babuparika muri Rusizi??

Reply

Leave a Comment

Skip to toolbar