Image default
Amakuru

Ikibazo cy’abana baterwa inda mu nkambi z’impunzi gihagaze gite?

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iravuga ko ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije kurwanya no guhana abagira uruhare mu gutera abangavu inda mu nkambi z’impunzi, ku rundi ruhande ariko ngo abahuye n’iki kibazo bakomeza gukurikiranwa no gusubizwa mu mashuri.

Uwera Clarisse (izina ryahinduwe), kuri ubu afite imyaka 16 akaba aba mu nkambi y’impunzi ya Mahama, yatewe inda n’umusore wo muri iyo nkambi, aza gutoroka nkuko Uwera abivuga.

Birumvikana ko atari kubasha kwiga umwana akiri muto, gusa aho umwana atangiriye kugira icyo afata cyo kurya, nyina yasubiye mu ishuri ariko agafashwa n’ubuyobozi bw’ikigo kuza kumwose ku masaha yagenwe.

Nubwo yahuye n’iki kibazo kigatuma adindira, Uwera avuga ko atazacika intege kuko afite intego yo kwiga kugeza no mu mashuri makuru kugira ngo azabashe kugira ahazaza hafite intego.

Imiterere y’inkambi cyane cyane ku birebana n’ubucucike ndetse no kuba abana b’abakobwa bashobora gushukwa n’abantu bakuru, biri muri bimwe mu byongera umubare w’abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, na none ariko ngo gukomeza gukurikirana abafatiwe muri ibi byaha ni ikimwe mu byaca intege ababikoze.

Nubwo bigoye kumenya umubare w’abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure hirya no hino mu nkambi z’impunzi kuko hari n’abashyingirwa bataruzuza imyaka, Vuganeza Andre ukuriye inkambi ya Mahama avuga ko abagera ku 150 bamaze gusubizwa mu mashuri.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange avuga ko bimwe mu bikorwa abakobwa batewe inda bakiri bato bahabwa, harimo kwirinda ko bacikiriza amashuri, gukurikirana abana bavutse ngo batagira ikibazo cy’imirire mibi no kwigisha ababyeyi nabo kandi baba bakibarwa nk’abana ibigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, uburenganzira bwabo n’ibindi.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateganijwe cyakunze kugaragara ko cyibasiye umuryango nyarwanda muri rusange, gusa kuba kigaragara no mu nkambi z’impunzi ni ibyerekana ubufatanye bukwiye gukorwa n’inzego zinyuranye hagamijwe kwigisha abana b’abakobwa ubuzima bw’imyororokere, kumenya uburenganzira bwabo no guhana abagaragaye muri ibi byaha.

@RBA

Related posts

Hatunzwe agatoki inzego ziteza ubucucike mu magereza yo mu Rwanda

Emma-Marie

Perezida wa Malawi yanenze ibihugu bikize

Emma-Marie

Perezida Kagame yavuze icyo azakora narangiza imirimo yashinzwe n’Abanyarwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar