Image default
Amakuru

Perezida Kagame yavuze icyo azakora narangiza imirimo yashinzwe n’Abanyarwanda

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, mu Kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 6Nzeri 2020 yavuze ko narangiza imirimo yashinzwe n’abanyarwanda azita ku buzukuru be.

Tariki ya 19 Nyakanga 2020, nibwo Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame yibarutse imfura y’umukobwa. Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 6Nzeri 2020, umunyamakuru yamubajije uko yumva amerewe nyuma yo kwitwa sogokuru, anamubaza uko agenda agiye kumusura.

Yamusubije agira ati “Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera ni nka ‘Promotion’ ni indi ‘grade’ yo hejuru ishimishije ubu ninandangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru”.

Yakomeje agira ati “Umwuzukuru ni umukobwa muzima arakura vuba iyo amasaha y’umukwabu iyo ataragera hari ubwo niruka nkajya kumusura […] iyo ngiye kumusura ngenda nka Kagame”.

Tariki ya 18 Kanama 2017, nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ifatwa nk’igihe kidasanzwe cyo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kongera imbaduko mu iterambere ridaheza kuri buri wese.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Facebook irizeza internet ihendutse muri Africa

Emma-marie

Whatsapp, Facebook na Instagram byakwamye hirya no hino ku Isi (Ivuguruye)

EDITORIAL

Covid -19: Ubukene bukabije muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar