Bamwe mu bagore bo mu cyaro bakora ubuhinzi buciriritse hamwe n’abakora uburobyi bagaragaje ko imihindagurikire y’ikirere n’ibihe, ari imwe muri nyirabayazana z’amakimbirane yo mu miryango.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na bamwe mu bagore bo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Karongi bakora ubuhinzi buciriritse hamwe n’abakora uburobyi tariki ya 26 Nyakanga 2024, ubwo basozaga amahugurwa y’amezi ane mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe bahawe n’Ikigo kitwa FES (Friedrich-Ebert-Stiftung).
Nyirasinamenye Rachel wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi, yavuze mu izina ry’abagore bahuguwe, avuga ko imihindagurikire y’ibihe, ari imwe mu mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango.
Yagize ati: “Hari abagabo bata ingo zabo kubera inzara yatewe n’imihindagurikire y’ibihe cyangwa se kubera ko hari inguzanyo bafashe bagirango bateze imbere ibikorwa by’ubuhinzi izuba rikava cyangwa imvura ikagwa ibyo bahinze bikarumba bakananirwa kwishyura bagatangira kwitana ba bamwana n’abagore babo.”
Nyirasinamenye Rachel
Yakomeje avuga ko muri aya mahugurwa basobanuriwe igitera imihindagurikire y’ikirere n’ibihe, bafata n’ingamba.
Ati : “Twasobanuriwe ko tugomba kuvanga ibiti n’imyaka mu rwego rwo gusazura ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Yakomeje avuga no ku mbogamizi umugore wo mu cyaro ukora ubuhinzi buciriritse ahura nazo.
Ati : “Duhura n’imbogamizi ijyanye no kubona inguzanyo kuko akenshi nta ngwate tuba dufite, tunahura n’ikibazo cyo kubona ifumbire, abakora uburobyi nabo bagira imbogamizi yo kubona ibikoresho tukaba twifuza ko Leta yashyiramo nkunganire nk’uko yabikoze ku mbuto.”
Marie Salvatrice Musabyeyezu, umukozi ushinzwe imishinga ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu Kigo kitwa FES (Friedrich-Ebert-Stiftung) yashimangiye ko imihindagurikire y’ikirere n’ibihe, ishobora kuba nyirabayazana w’amakimbirane yo mu miryango.
Yavuze ati : “Twasanze umugore ariwe uhura n’imbogamizi nyinshi ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere n’ibihe […] niba atabonye ibyo agaburira umuryango hazazamo ihohoterwa, imirire mibi ku bana, abana bave mu ishuri, hazazamo kurwara bwaki ku bana bato kubera ikibazo cy’imirire mibi , bakagira n’izindi ngorane bahura nazo nk’iyo batse inguzanyo izuba rikava ari ryinshi imyaka bahinze irarumba, abakora mu burobyi nabo iyo imvura iguye ari nyinshi itwara imitego yabo kubera izo mbogamizi zose n’ ibihombo amakimbirane akaba menshi mu miryango.”
Musabyeyezu yakomeje avuga ko ku bijyanye n’imbogamizi zitandukanye aba bagore bagaragaje, FES izabakorera ubuvugizi muri BDF, RAB no mu zindi nzego zishinzwe iterambere ry’umugore.
Marie Salvatrice Musabyeyezu
Yanavuze kandi ko FES iteganya gukomeza amahugurwa nk’aya yahawe abagore bo mu Ntara y’Iburengerazuba, ihugura abagore bakora ubuhinzi buciriritse bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
iriba.news@gmail.com