Image default
Utuntu n'utundi

Niba uri umugabo uzirinde kubwira umugore wawe aya magambo

Hari amagambo ashobora kumvikana nk’asanzwe hagati y’abashakanye, ariko iyo agaruka kenshi ashobora gusenya icyizere no gutuma umuntu atangira kwishidikanyaho. Amagambo nka “tuza”, “urakabya”, “byari urwenya” cyangwa “ibyo sinigeze mbivuga” ashobora kuba ibimenyetso by’umukunzi udaha agaciro amarangamutima y’uwo bakundana.

Inkuru dukesha urubuga rwa Top Sante, igaruka ku nyandiko y’umwanditsi witwa Sylvia Ojeda, aho avuga ko  hari amagambo 11 abagabo bamwe bakoresha batabanje kuyatekerezaho, akaba yaba imbarutso yo kuzana igitotsi hagati yabo n’abakunzi babo cyangwa abagore babo.

Muri ayo magambo harimo: “uwahoze ari umukunzi wanjye yari umusazi”, “byari urwenya”, “urakabya”, “ntiwabireka bikarangira?”, “none se byose ni njyewe ubiteza?”, “uri kwitwara nk’umusazi”, “nta mwanya mfite wo kujya muri ibi”, “iyo uba unkunda by’ukuri wari kubinkorera”, “uri nka nyoko”, “ibyo sinigeze mbivuga” na “tuza.”

Aya magambo aba ikibazo iyo akoreshwa mu gutesha agaciro uko umuntu yiyumva. Urugero, iyo umukunzi ahora akubwira ngo “urakabya” cyangwa ngo “tuza, aho kugutega amatwi, aba ashobora gutuma wumva ko ari wowe ufite ikibazo.

Hari n’igihe umuntu avuga ngo “ibyo sinigeze mbivuga”, kandi uzi neza ko yabivuze. Iyo bikunze kubaho, bishobora gutuma utangira gushidikanya ku byo akubwira byose bityo icyizere kikayoyoka.

Mu rukundo ruzima, abantu baraganira, bakumva, bagasaba imbabazi kandi bagashaka ibisubizo. Ntabwo ijambo rimwe rivuzwe rimwe rihita rigaragaza umuntu mubi, ariko iyo aya magambo aba akamenyero, aba ari ikimenyetso gikomeye cyo kwitondera uwo mubano.

Related posts

Umugore wavukanye igitsinagabo yishimira ko yabonye umukunzi

EDITORIAL

Abagabo ku isonga mu kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI

EDITORIAL

Itandukaniro hagati y’urukundo n’ipfa ry’imibonano mpuzabitsina

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar