Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, ku wa Gatanu, rwahamije Dr Eugène Rwamucyo ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Iki gihano kingana n’icyo yari yakatiwe mu rubanza rwa mbere mu Kwakira 2024. Yahamijwe ubufatanyacyaha muri jenoside, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu mugambi wo gukora jenoside.
Umunyamategeko Richard Gisagara, wari ku ruhande rw’abareze, yanditse ku rubuga rwa X ko “ubutabera butanzwe.” Yavuze ko azirikana by’umwihariko abiciwe i Huye, mu cyahoze ari Butare, no mu zahoze ari komine za Gishamvu na Ndora, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Umukobwa wa Rwamucyo, wavuganye na Radio France Internationale (RFI) nyuma y’isomwa ry’urubanza, yavuze ko umuryango we watunguwe kandi utishimiye umwanzuro w’urukiko.
Dr Rwamucyo w’imyaka 67, watawe muri yombi mu Bufaransa mu 2010, yakomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ari umwere. Urubanza rwe rw’ubujurire rwamaze ibyumweru bitandatu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwamucyo yari umuganga mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bizwi nka CHUB.
Mu rubanza rwa mbere, urukiko rwari rwamuhamije ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri jenoside, gukwirakwiza urwango rwibasiraga Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu gutegura ibyo byaha.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 30. Umushinjacyaha Aude Duret yari yasabye urukiko kumufata nk’uwagize uruhare rutaziguye muri jenoside, akanatanga ubufasha mu kuyishyira mu bikorwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Rwamucyo yari umukozi wa Leta wari hafi y’ishyaka ryari ku butegetsi, kandi ko yari ashyigikiye ibitekerezo n’umugambi wa jenoside by’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe.