Image default
Ubutabera

Iyo ubutabera butanzwe neza bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu – Umuvunyi Mukuru

Iyo ubutabera butanzwe neza bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu – Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, ashimangira ko iyo ubutabera butanzwe neza bugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, ruswa ikabura nziza kuko inzego zishinzwe gutanga ubutabera ziba zakoze inshingano zazo uko bikwiye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byuho bya ruswa mu nzego z’ubutabera n’ingamba zo kubirwanya, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye n’Inzego z’Ubutabera tariki  13 Gashyantare 2020.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yagize ati “Iyo ubutabera butanzwe neza bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kubahiriza uburenganzira bwa muntu[…]ruswa ikabura inzira kuko inzego zibishinzwe ziba zatanze serivisi uko bikwiye.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Muri iyi nama yabaye mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko ku nshuro ya 10, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yasabye abakora mu nzego z’ubutabera gutanga ubutabera buboneye.

Ati “Ubutabera buboneye bufasha kurenganura abarengana bukaba ishusho y’igihugu kigend era ku mategeko, bugira uruhare runini mu kwimakaza imiyoborere myiza bukaba n’inkingi ikomeye y’iterambere rirambye. Ubutabera buboneye kandi ni ishusho amahanga areberamo ko igihugu kigendera ku mategeko.”

Yarakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje kurwana urugamba rwo kurwanya ruswa n’ibindi byaba bisa nayo kuko bimunga ubukungu bw’igihugu  bikanadindiza imiyoborere myiza.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Jonhston, nawe yashimangiye ko ruswa imunga iterambere ry’igihugu n’abagituye, yagera mu nzego z’ubutabera ikangiza byinshi cyane.

Ati “Kuba ruswa ivugwa mu butabera ntibivuze ko ubutabera bwamunzwe nayo, ariko nanone ntabwo twaceceka tugomba kuyirwanya uko yaba ingana kose[…]kurwanya ruswa tubifate nk’igihango dufitanye n’igihugu cyacu.”

Yakomeje asaba abitabiriye inama gufatanya kurwanya ruswa n’ibyuho byayo byose, asaba abagenzacyaha n’abashinjacyaha kutirengagiza ibimenyetso by’ibyaha bya ruswa, abakora mu nzego z’ubutabera bose abasaba gukora kinyamwuga bagaharanira ko isura nziza izi nzego zikoreramo atanduzwa na ruswa.

Ubushakashatsi kuri ruswa ntoya mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2019) bwakozwe na Transparency International Rwanda’ (TI-Rwanda) ku nshuro ya 10, bugashyirwa ahagaragara mu Ukuboza 2019, bwerekanye ko iyo ruswa yagabanyutse ariko ikiguzi cyayo kikiyongera cyane.

Ikigereranyo cya ruswa ntoya cyavuye kuri 3.28% mu mwaka wa 2017, kikagera kuri 2.08% muri 2018 naho mu 2019 kikaba kiri kuri 2%. Nubwo abatanga ruswa bagabanyutse ariko ikiguzi cyayo kiyongereye kikava ku mpuzandengo y’amafaranga y’u Rwanda 58.065 ikagera ku mafaranga 85.030.

IRIBA NEWS

Related posts

Bucyibaruta aratubwiye ngo ejo ni akazi (Kwica Abatutsi)-Umutangabuhamya

Emma-Marie

Idamange yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15

Emma-Marie

François-Xavier Nsanzuwera mu rubanza rwa Kabuga yavuze ku ruhare rwa RTLM mu gukwirakwiza urwango

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar