Image default
Imyidagaduro

Uganda: Umwarimukazi washinjwaga gutuka Perezida Museveni yahanaguweho icyaha

Uganda: Umwarimukazi washinjwaga gutuka Perezida Museveni yahanaguweho icyaha

Umwarimukazi wa kamuninuza muri Uganda, DR Stella Nyanzi yatsinze urubanza rw’ubujurire yaregwagamo icyaha cyo gutuka perezida Yoweri Museveni anyuze kuri interineti.

Umucamanza wo mu rukiko rukuru yategetse ko Dr Nyanzi afungurwa ako kanya, yongeraho ko urukiko rw’ibanze rwamuhamije icyaha, rutari rubifitiye ububasha kandi ko Nyanzi atabonye ubucamanza buboneye kubera ko yangiwe amahirwe yo gutegura uburyo bwo kwiregura.

Urubuga rwa Monitor dukesha iyi nkuru rwatangaje ko muri Nzeri 2018, Dr Nyanzi yahamijwe icyaha kubera ubutumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook avuga ku myanya myibarukiro ya nyina wa perezida.

Uyu mwarimukazi akaba yari yakatiwe gufungwa amezi 18 muri gereza muri Kanama  2019, akaba afunguwe mu giheyendaga kurangiza igifungo cye.

Mu gihe cy’urubanza rwe, Madamu Nyanzi yanze gufungurwa by’agateganyo, bityo akaba yari amaze gufungwa amezi icyenda muri gereza ku gihano yahawe.

Igihe umwanzuro w’urukiko wamuhanaguragaho icyaha, yakoresheje amaboko mu gusa n’ukora ibimenyetso byo gusomana ariko anazamura urutoki rwa musumbazose rukoreshwa mu gutukana.

Mbere y’uko isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ritangira yari yabanje kwifotoza no kwamamaza ubwanditsi bwe bw’ibisigo yakoreye muri gereza.

Uyu mwarimukazi muri Kaminuka akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, aracyakurikirayweho ibyaha mu rundi rubanza rutandukanye n’uru.

Ni mu kirego cyatewe n’ubutumwa bwo kuri Facebook yisemo Perezida Museveni ngo ni “a pair of buttocks” imbumbe y’amabumo.

 

IRIBA NEWS

Related posts

Ifoto igaragaza imyanya y’ibanga ya Madonna yaciye igikuba

Emma-marie

Tanzaniya: Tanasha Donna yarahukanye, ashinja Diamond ubusambanyi

Emma-marie

Amashusho ya Tiwa Savage atera akabariro hari abashaka kuyabyaza umusaruro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar