Image default
Imyidagaduro

Platini yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa gushinyagurira Jay Polly

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly yitwa ‘Somaho’ igasohoka Jay Polly akimara kwitaba Imana, abantu batandukanye banenze bikomeye umuhanzi Platini bamushinja gushinyagura no gushaka gukoresha urupfu rwa Jay Polly mu kuzamura izina.

Bamwe mu bamunenze bavuze ko atari igihe cyiza cyo gusohora indirimbo yakoranye na Jay Polly mu gihe abantu bakiri mu marira byongeye igasohoka yamamaza inzoga kandi bivugwa ko ari na yo yazize.

Umwe yagize ati “Biteye agahinda ku muhanzi nka Platini utinyuka gushinyagura mu bihe nk’ibi, agatinyuka agasohora indirimbo ngo arye Hit yisunze urupfu rwa mugenzi we Jay, biranavugwa ko atanagiye kumushyingura ibi si byo rwose”.

Nyuma yo gukuraho iyo ndirimbo kuri YouTube, umuhanzi Platini abicishije mu kiganiro yatanze ku Isimbi TV yasabye imbabazi avuga ko Jay Polly yari inshuti ye magara ku buryo adashobora kumushinyagurira.

Yagize ati “Ntabwo byabaho ko nshinyagurira inshuti yanjye, mumbabarire ntabwo nari ngamije kurya Hit, abantutse cyane ni uko bari bababaye, sinzi uko byaducitse gusa I’m very sorry”.

Platini yavuze ko Jay Polly yari inshuti ye magara kandi ko bari bamaranye igihe ndetse indirimbo Somaho yamamazaga inzoga bari bategereje ko ava muri gereza ngo bakore amashusho.

Akaba yavuze ko akomeje gushengurwa n’urupfu rw’umuhanzi nka Jay Polly wari ukunzwe na benshi kandi akagenda akiri muto agifite byinshi yari atarakora.

SRC:Kigali Today

Related posts

Paraguay: Rutahizamu Ronaldinho yatawe muri yombi

Emma-marie

Tokyo: Uko Mugisha Moïse yituye hasi akava mu isiganwa

Emma-Marie

Umuhanzi Koffi Olomide ati “Mugume mu nzu nko mu bihe by’intambara”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar