Ronaldinho Gaúcho, wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil, ubu ari mu maboko ya polisi ya Paraguay ashinjwa gukoresha urwandiko rw’inzira (passport) ruhimbano mu kwinjira muri icyo gihugu.
Ejo ku wa gatatu, nibwo Ronaldo de Assis Moreira, uzwi cyane nka Ronaldinho Gaúcho, yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gusaka hoteli yo mu murwa mukuru Asuncion wa Paraguay, Ronaldinho yari acumbitsemo hamwe nari n’undi mugabo bavukana.
Inkuru dukesha Daily mail ivuga ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye televiziyo ESPN yo muri Brazil ko abo bombi batatawe muri yombi, ko ahubwo bari gukorwaho iperereza.
Minisitiri Euclides Acevedo yanavuze ko abo bombi bahakana bavuga ko nta kibi bakoze kandi ko bari korohereza abategetsi muri iryo perereza.
Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2019, amakuru avuga ko ‘passports’ za Brazil na Espanye z’uwo wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru zafatiriwe kubera imisoro atishyuye.
Minisitiri Euclides Acevedo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Ronaldinho araza kubazwa saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa kane [saa saba z’amanywa mu Rwanda no mu Burundi] ku biro by’umushinjacyaha.”
Yongeyeho ko abategetsi bashinzwe abinjira n’abasohoka na bo bazakorwaho iperereza.
Acevedo yanabwiye ibitangazamakuru byo muri Paraguay ati “ “Nubaha ibyo yagezeho mu mikino, ariko amategeko agomba kubahirizwa. Hatitawe ku wo uri we, amategeko nawe akugeraho.”
Ronaldinho w’imyaka 39 y’amavuko yatsindiye inshuro ebyiri igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku isi.
Yari yagiye muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango ikennye. Undi mugabo wajyanyeyo n’abo bavandimwe bombi witwa Wilmondes Sousa Lira w’imyaka 45 y’amavuko na we ari guhatwa ibibazo.
Mu myaka ya 2004 na 2005, Ronaldinho yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi ndetse ibihe byiza cyane by’umupira we yabigiriye muri Barcelona.
Mu mwaka wa 2002, yafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi, ari kumwe n’abandi ba rutahizamu b’ibihangange, Ronaldo na Rivaldo.
Bigereranywa ko umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni 80 na miliyoni 100 z’amapawundi. Bivugwa ko kuri buri butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram yamamaje, yishyurwa arenga ibihumbi 150 by’amapawundi.