Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (AOG) ya 2019-2020, yagaragaje ko Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA) cyakodeshereje Urukiko rw’ikirenga inzu ya miriyoni zisaga 117 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta (PAC), yasabye ibisobanuro RHA kuri aya mafaranga kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire cyemera ko cyakodeshereje Urukiko rw’Ikirenga inzu ya 117,261,000 z’amafaranga akanama gashinzwe amasoko nta ruhare kabigizemo.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Felix, yemera ko ubwo hatangwaga isoko, habuzemo ushinzwe amategeko n’akanama gashinzwe amasoko ntikabigiramo uruhare.
Yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cyabayeho ari uko mu itangwa ry’isoko, hari ababuzemo kandi baragombaga kugira uruhare mu gutanga iryo soko.
Ahamya ko ubugenzacyaha bwinjiye muri iki kibazo cyane ko ngo hari bamwe batangiye kubazwa.
RHA isobanura ko ubuso bwose bwishyuwe bwari bujyanye n’aho abakozi bagombaga gukorera.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RHA, Nsanzineza Noel, na we ashimangira ko amakosa yakozwe n’ubuyobozi.
Yagize ati: “Twavuga ko ari amakosa y’ubuyobozi kuko ni bwo butanga umurongo kugira ngo habeho kumvikana n’abakodesha”.
SRC:Imvahonshya
1 comment
mmmm