Image default
Mu mahanga

“Urahitamo kwikingiza Covid-19 cyangwa kureka akazi”

Abakozi ba Leta muri Zimbabwe basabwe guhitamo kwikingiza Covid-19 cyangwa bakareka akazi, iki cyemezo ngo kigamije guhwitura abakomeje kwinangira.

Mu kiganiro yatanze kuri radio y’Igihugu, Minisitiri w’Ubutabera Ziyambi Ziyambi, yavuze ko abakozi ba Leta bibeshya ko bafite uburenganzira bwo kwiteza urukingo rwa Covid-19 cyangwa kutarwiteza, ariko ngo siko bimeze kuko kwikingiza ari itegeko.

Yagize ati “Murahitamo kwikingiza cyangwa mureke akazi. Ntabwo tuguhatira gukingirwa ariko nanone niba uri umukozi wa leta mu rwego rwo kurengera amagara yawe n’ay’abaturage ukorera, ikingize.”

FILE PHOTO: A nurse vaccinates a health worker against the coronavirus disease (COVID-19), in Harare, Zimbabwe, February 18, 2021. REUTERS/Philimon Bulawayo

Reuters dukesha iyi nkuru yatangaje ko mbere y’aho, Leta yari yafashe icyemezo cy’uko resitora ndetse n’insengero zizajya zakira abantu berekanye icyemezo cy’uko bakingiwe covid-19.

Ziyambi Ziyambi yavuze ko ibi byemezo bifatwa hagamijwe kugirango Leta irebe ko yabasha guhangana n’ikibazo cy’abantu bagenda biguruntege mu kwikingiza. Guverinoma ya Perezida Emmerson Mnangagwa ivuga ko yishyuye dose miliyoni 12 z’inkingo za COVID-19 zakorewe mu Bushinwa, nta kibazo cy’inkingo igihugu gifite.

Kugeza ubu muri Zimbabwe, abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi bamaze kwikingiza. Ku mugabane w’Afurika, abamaze gukingirwa byuzuye ni hafi 3% gusa.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Abashimuse Padiri John na Donatus barasaba ingwate iryaguye

Emma-Marie

Covid-19: Yageze mu gihugu cya nyuma muri Afrika

Emma-marie

Nigeria: Polisi yatabaye umugabo wari umaze imyaka afungiye mu igaraje ry’ababyeyi be

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar