Image default
Mu mahanga

Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine birambanije i Istanbul

Hashize igihe hahwihwiswa byinshi ku byo Uburusiya bushaka mu biganiro by’amahoro, byatangiye kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza, Uburusiya bwakuyeho ubusabe bwuko Ukraine “ikurwamo aba Nazi” ndetse bwiteguye kuyireka ikinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) mu gihe cyose yaba itagize uruhande ijyaho mu rwego rwa gisirikare.

Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’abantu bane bari bugufi y’ibi biganiro, bavuga ko amasezerano ashobora kugerwaho yaba arimo ko Ukraine ireka gahunda yayo yo kwinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), na yo ikagira ibyo yemererwa mu rwego rw’umutekano wayo.

Ariko ntarimo ibiganiro ku byasabwe by’ingenzi n’Uburusiya mu ntangiriro ku gukuraho aba Nazi, gukuraho igisirikare cyangwa kurinda mu buryo bw’amategeko ururimi rw’Ikirusiya, nkuko ikinyamakuru The Financial Times kibitangaza.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yavuze ko igihugu cye kitarimo “kugurisha abantu, ubutaka cyangwa ubusugire”, mu gihe Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, yavuze ko kugeza ubu ibiganiro nta musaruro ufatika byari byatanga.

Russia says 'some progress' being made in peace talks with Ukraine

Umuherwe w’Umurusiya utunze za miliyari z’amadolari Roman Abramovich – nyir’ikipe ya Chelsea – yabonywe imbere mu biganiro by’i Istanbul.

Mu mafoto yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Turukiya, aboneka ku meza hamwe na Ibrahim Kalin – umuvugizi wa Perezida wa Turukiya Recep Erdogan, anambaye indangururamajwi zo mu matwi z’ubusemuzi ku birimo kuvugirwa mu biganiro.

Ntabwo ari ku meza manini y’intumwa z’Uburusiya n’intumwa za Ukraine.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, ibiro bya Perezida w’Uburusiya bivuga ko Abramovich atari umwe mu bagize ubutegetsi bari mu ntumwa z’Uburusiya muri ibi biganiro muri Turukiya – nubwo yagaragaye mu ifoto ari mu biganiro hamwe na Ukraine.

Ukraine War Live Updates: Russia-Ukraine Resume Peace Talks In Turkey

Amakuru avuga ko Kalin yafashije mu guhuza inama hagati y’uyu muherwe w’Umurusiya n’intumwa yo mu bahagarariye Ukraine muri za hoteli z’aho i Istanbul.

Kuba Abramovich ari ahari kubera ibi biganiro, bica amarenga ko hari ukuntu agifite uruhare mu bikorwa byo kugerageza guhuza impande zombi.

Ibiganiro byatangiye, ariko icyizere cyuko hari ikigerwaho gikomeye kiri hasi

Intumwa z’Uburusiya n’intumwa za Ukraine zamaze kugera muri Dolmabahce – ibiro bya Perezida Erdogan biri ku nkombe z’ubunigo bwa Bosphorus i Istanbul.

Zicaye zikikije ameza maremare ziteganye (zirebana). Perezida wa Turukiya yagejeje ijambo kuri izi ntumwa, ryakurikiwe no gukomerwa amashyi.

Ibi ni byo biganiro by’imbonankubone bya mbere bibayeho mu gihe kirenga ibyumweru bibiri cyari gishize, ariko icyizere cyuko hari ikintu cyagerwaho gikomeye, kiri ku kigero cyo hasi.

Bwana Erdogan yavuze ku “kababaro kenshi” afite ku kuba intambara muri Ukraine yarinjiye mu cyumweru cyayo cya gatanu, avuga ko ubushuti bwa Turukiya n’ibi bihugu byombi (Ukraine n’Uburusiya) bumuha inshingano yo gukora ubuhuza.

Yagize ati: “Biri mu biganza by’impande zombi guhagarika aya makuba”.

Turukiya ni umunyamuryango wa OTAN, ariko iracyafitanye umubano ukomeye n’Uburusiya.

Bwana Erdogan yanze kwifatanya n’Uburayi n’Amerika mu gufatira ibihano Uburusiya. Turukiya ni kimwe mu bihugu bicyeya kugeza ubu bitarafatira ibihano Uburusiya.

Amahoro nta wuzayahomberamo – Erdogan

Mu gukomeza guha ikaze abitabiriye ibi biganiro, Perezida Erdogan avuga ko hari byinshi byitezwe ku biganiro.

Avuga ko “amahoro atarimo kubogama” nta wuzayahomberamo, kandi ko gukomeza kw’intambara nta wubyungukiramo.

Ati: “Muri iki gihe cy’ingenzi cyane twishimiye kubaha ikaze no gutanga umusanzu mu bikorwa byanyu byo kugera ku mahoro”. Yongeyeho ati: “Ndifuza ko inama zacu n’ibiganiro bizaba ingirakamaro ku bihugu byanyu, akarere kacu no ku nyokomuntu yose”.

Ukraine seeks meeting with Russia within 48 hours to discuss build-up - BBC  News

Yasabye ko hahita habaho agahenge mu mirwano, anavuga ko guhagarika aya makuba bireba impande zombi.

Impande zombi zavuze iki ku biganiro?

Muri ibi biganiro intumwa za Ukraine n’intumwa z’Uburusiya zirimo, Ukraine irashaka ko habaho agahenge bidasabye ko ihara (itakaza) ubutaka cyangwa ubusugire bwayo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba, avuga kuri ibi biganiro by’i Istanbul, yagize ati: “Ntiturimo kugurisha abantu, ubutaka cyangwa ubusugire”.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu ya Ukraine, yagize ati: “Gahunda y’ibanze iraba ireba ibibazo by’imibereho, naho gahunda yo hejuru hashoboka ni ukugera ku masezerano ku gahenge”.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu biro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika, na we yagaragaje impungenge ku cyizere cyuko hari ikintu gifatika cyagerwaho, avuga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin adasa nk’uwiteguye kugira ibyo yigomwa (yemera) mu gusoza iyi ntambara.

Hagati aho, Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, yavuze ko kugeza ubu ibiganiro nta musaruro ufatika byari byatanga, ariko ko ari ingenzi ko bikomeza imbonankubone. Yanze kugira andi makuru atanga.

@BBC 

Related posts

U Bushinwa: Abapfa baruta abavuka

Emma-Marie

Umugore ushinjwa gucucura Banki y’Isi yakatiwe urwo gupfa

Emma-Marie

RDC: Umukwabu w’ijoro no kwipimisha Covid warakingiwe byakuwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar