Image default
Amakuru

Amagi y’isazi yitezweho kuzakemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yatangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi butandukanye hagamijwe kureba icyasimbura /icyakunganira soya n’ibigori mu gukora ibiryo by’amatungo, amagi y’isazi akaba ziri mu byagaragaje ko bishobora kuzakemura iki kibazo.

Aborozi b’amatungo magufu by’umwihariko aborora inkoko n’ingurube ntibahwema kugaragagaza ko igiciro cy’ibiryo by’aya matungo byatumbagire by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19. Urugero nko ku giciro cy’ibiryo by’inkoko, umufuka w’ibiro 50 (50 kg) waguraga ibihumbi 18 mbere y’icyorezo cya covid-19, hari aho usanga ugeze ku mafaranga ibihumbi 28.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iri kuvugutira umuti iki kibazo

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru, Dr Solange Uwituze, yavuze ko mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cy’ibiryo by’amatungo hari gukorwa ubushakashatsi butandukanye ngo harebwe icyasimbura cyangwa se icyakunganira soya ndetse n’ibigori bisanzwe bikorwamo ibiryo by’amatungo.

Image

            Dr Solange Uwituze

Yaravuze ko RAB irimo gukorana n’abatubuzi b’inyo/amagi y’isazi (Margot) ngo harebwe uko byavamo ibiryo by’amatungo kandi ngo byatanze icyizere ko bishobora gusimbura cyangwa bikunganira ibigori, soya n’ingano bisanzwe bikorwamo ibiryo by’amatungo.

Mu Rwanda haba hari ishwagara ivangwa mu biryo by’amatungo?

Uyu muyobozi muri RAB yakomeje avuga ko mu biryo by’amatungo habamo ‘ingredient’ yitwa ‘Ishwagara’  ikungahaye kuri ‘carisium’ ituma amagufwa y’amatungo akure neza hakaba hari kurebwa niba yaboneka mu Rwanda kuko ubusanzwe itumizwa mu mahanga.

Ati “Buriya rero ishwagara nyinshi dukoresha mu byo kurya by’amatungo tuyitumiza hanze cyane cyane muri Tanzaniya[…]ibirombe by’amashwagara dufite hano muri kino gihugu ntabwo tuzi neza niba muri ayo mashwagara yose hatarimo ishwagara twabasha gukoresha mu kuvanga ibyo kurya by’amatungo.”

Image

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro mu cyumba cy’inama cya Minagri

Yakomeje avuga ko barimo gukorana na Rwanda Mining Board kugirango babashe kumenya niba ibirombe by’ishwagara biri mu bishobora kuvamo iyakoreshwa ivangwa mu byo kurya by’amatungo, cyangwa se niba itavamo.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Rulindo: Bahangayikishijwe n’inyama barya batazi aho zibagirwa

Emma-Marie

Umubare w’urubyiruko rw’u Rwanda rufite munsi y’imyaka 30 waragabanyutse-Ibarura

Emma-Marie

Ikibuye cya rutura cyahushije Isi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar