Image default
Amakuru

Umubare w’urubyiruko rw’u Rwanda rufite munsi y’imyaka 30 waragabanyutse-Ibarura

Ibarura ry’abaturage rya gatatu ryakozwe n’ Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare umwaka ushize wa 2022  ryagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kuba Miliyoni  13,246,394.  Abagore akaba ari bo benshi mu gihe urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 rwagabanutse.

Mu y’Igihugu umushyikirano yatangiye  kuri uyu wa mbere tariki 27 Gashyantare 2013, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, Murangwa  Yussuf  yagaragaje ko ubwiyongere bw’abaturage batuye kuri km 2 imwe bwiyongereye cyane ubu bukaba bugeze ku bantu 503 kuri km2 imwe.

Umubare w’ab’igitsina gore ukaba ari wo uri hejuru kuko bangana na 51.5% mu gihe abagabo ari 48.5%.  Nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8, uwo mu mujyi bikaba impuzadengo y’abana 3,2.

Nibura urugo rumwe rugizwe n‘impuzandengo y’abantu bane. Harebwe ku mirimo abanyarwanda bakora, ingo miliyoni 2,2 (69%) zitunzwe n’ubuhinzi. Mu Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, naho 27,9% batuye mu mijyi.

Muri aba baturage bose, Intara y’Iburasirazuba niyo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y’Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.

Ikindi iri barura ryagaragaje, ni uko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%.

Naho abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

Iri barura rusange rya gatanu ryakozwe mu mwaka ushize, ryakurikiye iryabaye mu 1978 ryerekanye ko Abanyarwanda bari miliyoni 4,6, iryo mu 1991 ryerekana ko ari miliyoni 7,1, iryo mu 2002 ryerekana ko ari miliyoni 8,1.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ingengabitekerezo ya Jenoside no mu bigisha Ijambo ry’Imana muri Gereza

Emma-Marie

Le pouvoir de l’altruisme pour une Afrique meilleure(Video)

Emma-marie

Ibendera ry’Umuryango Commonwealth ryazamuwe i Kigali

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar