Image default
Utuntu n'utundi

Gushima uwo mwashakanye nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi

Imwe mu nkingi ya mwamba ituma abashakanye barushaho kunogerwa n’igikorwa cyo guhuza urugwiro (gutera akabariro) ni ugushima nyuma y’icyo gikorwa ndetse no kuganira uko cyagenze.

Nyuma yo kurangiza gutera akabariro, abashakanye bombi bashobora kugwa agacuho ndetse rimwe na rimwe umwe muri bo hari igihe asa n’utwawe n’agatotsi, ariko ntibiba bivuze ko yasinziriye ibya mperezayo ku buryo umuvugishije atakumva cyangwa se ngo akwikirize.

Urubuga rwa ‘Femme actuelle’ dukesha iyi nkuru, bavuga ko muri uwo mwanya wo kugwa agacuho ari umwanya mwiza wo gushima kuko byongera akanyamuneza n’ikinyotera cy’urukundo hagati yanyu mwembi. Si ibyo gusa kandi kuko uku gushima gushobora gutuma buri wese agira ubushake bwo kwiyongeza cyangwa se gukomeza igikorwa (bitewe n’umwanya) mufite.

Ikindi bagarukaho gituma abashakanye barushaho kunogerwa n’imibonano mpuzabitsina kandi buri wese ntazarambirwe undi, harimo no kuganira uko igikorwa cyagenze buri wese akirekura akavuga icyamushimishije cyangwa ikitamushimishije. Ibi bituma ubutaha igikorwa kirushaho kugenda neza.

Muri iyi nkuru banavuga ko atari byiza gukora imibonano mpuzabitsina ‘buragi’ ibi tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Wa mukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we yabonetse atagihumeka

Emma-Marie

Hari impungenge ko bamwe batewe ‘serumu’ mu mwanya w’urukingo rwa Covid-19

Emma-Marie

Nigeria: Leta ya Kaduna yemeje gushahura abafashe abagore ku ngufu

Emma-marie

1 comment

Ngabo March 16, 2021 at 6:52 pm

Murakoze kuri aya masomo meza, ariko imwe mu nkuru z’ubushije batubwiye ku ingaruka mbi z’umushyukwe w’Abagabo mwazatubwiye nokuwa Abagore!

Reply

Leave a Comment

Skip to toolbar