Image default
Amakuru

Rulindo: Haravugwa abarimu bafungiye mu nzererezi

Haravugwa abarimu bigisha ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Rulindo bafungiye mu nzererezi muriTransit Center’ ya Tare, ibi bibaye nyuma y’igenzura ryakozwe rikagaragaza ko hari abarimu guhembwe imishahara y’umurengera.

Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize abarimu bagera kuri 11 barimo abo kuri GS Murambi, GS Gasaka, GS Kimiryi, GS Kayenzi, GS Tare, GS Gitumba, Gitare, Mugenda, EP Buhande, GS Kadendegeri bafashwe bakajyanwa gufungirwa muri ‘Transit center’ ya Tare.

Aba barimu ngo gufuzwe nyuma y’ igenzura ryagaragaje ko bahembwe amafaranga y’umurengera atajyanye n’urwego rwabo. Umukozi ushinzwe guhemba abarimu n’abaganga mu Karere ka Rulindo , ucyekwaho kugira uruhare muri iki kibazo bikaba bitazwi aho aherereye.

Ibyo bintu rumva bishoboka?

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IRIBA NEWS ko nta barimu bafungiye mu nzererezi.

Yagize ati : “Ibyo bintu koko urumva bishoboka? Nta barimu bafungiye mu nzererezi. Cyakora hari abarimo gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Uburezi,  Serafina Flavia, yabwiye IRIBA NEWS ko bakibikurikirana.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2021, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igamije gusuzuma ingingo zitandukanye harimo n’irebana no kumva ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’ubugenzuzi bwakozwe, bukagaragaza amakosa mu micungire n’imitangire y’amasoko, muri imwe mu mishinga.

Mu yandi makosa yagaragajwe mu bugenzuzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yatanzeho ibisobanuro, ni arebana na bamwe mu barimu, byagaragaye ko bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abagiye bahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.

Ibisobanuro bya Gitifu w’Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi Ali Bashir ntibyanyuze Inama Njyanama y’Akarere, bituma ifata umwanzuro wo kumuhagarika ku mirimo by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Perezida Kagame yifurije Karidinari Kambanda imirimo myiza

Emma-marie

Uko ‘Influencers’ kuri Twitter bahabwa akayabo ngo bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta

Emma-Marie

Grâce à la campagne de sensibilisation, nombreux ont repris le chemin de l’école

Emma-Marie

1 comment

Alias August 11, 2021 at 5:36 pm

Bihangane. Ababishinzwe basesengure aho byaturutse, buri wese abarirwe ayarenze ku mushahara we basabwe kuyishyura buhorobuho. Umukozi we nabonye yirukanwe burundu.

Reply

Leave a Comment

Skip to toolbar