Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu batandukanye bakomeje kwibaza ku mabwiriza y’Umujyi wa Kigali ashyiraho ibihano ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo n’aho bavuga ko umubyeyi utambitse agapfukamunwa umwana uri hejuru y’imyaka ibiri azajya acibwa 10.000Frw.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nzeri 2020 nibwo Umujyi wa Kigali, ubinyujije ku rukuta rwa Twitter wamenyesheje abantu bose ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi mu Mujyi wa Kigali.
Ingingo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ni igira iti “Igihe utambaye agapfukamunwa ari umwana uri hejuru y’imyaka ibiri, umubyeyi we/umurera azishyura 10.000Frw”.
Umunyamakuru Uwimana Basile, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yabajije ikibazo kigira kiti “OMS ivuga ko agapfukamunwa kagomba kwambarwa n’abana bari hejuru y’imyaka 12 @CityofKigali yo izahana uri hejuru y’imyaka 2. Ese ibi bihano byaba bijyaho hakurikijwe iki ?”
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu nawe yabajije ati “Umwana wo munsi y’imyaka 5 ntiyambara face mask keretse umwana ari kumwe n’umurwayi (@WHO& @unicefrw). None @CityofKigali iravuga ko izahana umubyeyi igihe umwana we urengeje imyaka ibiri atayambaye. Muri rusange ibi bihano mubivugaho iki?”
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku byabajijwe n’aba banyamakuru bamwe bagaragaje ko Umujyi wa Kigali wabusanije n’ibivugwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ‘OMS’ abandi bagaragaza impungenge bafite kuri ibi bihano mu gihe hari n’abandi bavuze ko hagamijwe kubungabunga amagara y’abaturarwanda ibi bihano byaziye igihe.
“Guhera ku myaka 12 umwana agomba kwambara agapfukamunwa”
OMS ivuga ko abana bose bujuje imyaka 12 kuzamura bagomba kwambara agapfukamunwa nk’uko abantu bakuru babigenza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid 19.
Iyi nama y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ikomoka ku bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’impuguke mu bumenyi butandukanye, aho inama yabo yateranye muri iki cyumweru. Izi mpuguke zikaba zari zahawe gusuzuma amakuru yose arebana na COVID19 n’uburyo abana bayandura.
Nyuma yo kungurana inama, OMS yanzuye ko abana bose buje imyaka 12 kuzamura bagomba kwambara agapfukamunwa.
Aya mabwiriza mashya akaba avuga ko kwambara agapfukamunwa ku bana bigomba gukorwa igihe cyose guhana intera ya metero imwe bidashoboka kuri aba bana hagati yabo, ndetse n’igihe icyorezo gikomeye no kwanduzanya biri hejuru mu gace baherereyemo.
Iriba.News@gmail.com