Image default
Amakuru

“Buri bucye hakaba amatora nta na 1000 Frw yari mu bubiko bwa Rayon Sport”

Mu igenzurwa ryakozwe na RGB, byagaragaye ko umuryango wa Rayon Sport waranzwe n’imikorere itubahiriza Itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta, kudahuza n’amategeko ndetse, urujijo ku banyamuryango, imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo

Umuyobozi wa RGB, DR Usta Kaitesi yavuze ko Rayon Sports yari ifite ideni rya Miliyoni 600 ryaje gukura rikagera kuri Miliyoni 800 z’amanyarwanda.

Yagize “Duhereye nko mu mwaka wa 2013 kuzamuka ariko tukita ku myaka iheruka, twasanze Rayon Sports ifite ikibazo cy’imyenda idafitiye gihamya cy’uburyo yafashwe ibyo bamwe bita ‘Banki ramberi’ ugasanga umwe mu bayobozi aravuga ko yagurije Rayon Sports  wamubaza ibimenyetso ugasanga hari ibyo babura bigaragara ko hari ubwo batanga amafaranga bakazayishyura harimo umurengera.”

Tariki 14 Nyakanga 2019 buri bucye hakaba amatora twasanze ububiko bwa Rayon Sports hatariho amafaranga agera ku 1000 Frw, icyo gihe ni ukuvuga habaho igihe ububiko bwa Rayon Sports bwose bukaba buriho ubusa. Ariko nanone icyo gihe twasanze Rayon Sports ifite amadeni ya Miliyoni 600 uyu munsi ubu ifite amadeni arenga Miliyoni 800 Frw.

Imyanzuro Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafatiye Ikipe ya nyuma yo gusesengura byimbitse ibibazo byari bimazemo iminsi ni iyi ikurikira:

1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano;

2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho

4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha

5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.

RGB yatangaje ko nyuma yo guhagarika Sadate Munyakazi na Komite ye, hagiye gushakwa Komite y’inzibacyuho igiye kuyobora iyi kipe. Biri kuvugwa ko Murangwa Eugene wakiniye Rayon Sports ari we ugiye kuyiyobora mu nzibacyuho.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Buri minota 9 hapfa umuntu azize indwara y’ibisazi by’imbwa

Emma-Marie

Gatsibo: Baturanye n’ibishingwe hari ikimpoteri kidakoreshwa

Emma-Marie

U Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’abanya-Afghanistan

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar