Image default
Abantu

“Abangavu ndabagira inama yo kwirinda gusamara”

Uwingabire Clarisse uzuzuza imyaka 19 y’amavuko mu Ukuboza 2020, yavuye iwabo mu Karere ka Rulindo ajya mu Mujyi wa Kigali akurikiyeyo abakobwa bamwizezaga kumushakira akazi agasirimuka nkabo, atamaze kabiri baba bamuteye inda yabyayemo abana b’impanga none aricuza bikomeye.

Muri ibi bihe u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu dore ko imibare ya vuba yatangajwe na Minisante ivuga ko abasaga ibihumbi 17bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagaterwa inda, abahuye n’iki kibazo bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo.

Umwe muri abo bangavu witwa Uwingabire Clarisse utuye mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, aho bita mu Kamenge urenze gato Ku giti cy’inyoni ugana I Muhanga, inyuma y’uruganda rukora matola. Ni nyina w’abana babiri b’abahungu, bavukiye rimwe mu Ukwakira k’umwaka ushize 2019. Nta rangamuntu agira, abana be nabo ntahobanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Aba mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro akodesherezwa n’abagiraneza, abana be abonsa ibere rimwe kuko irindi rirwaye; nijoro abasiga mu nzu bonyine akajya gushakisha “imibereho”. Ni  ubuzima avuga ko bushaririye, ariko kandi ngo ntagira epfo na ruguru ku buryo yagira icyo abuhinduraho.

“Iyo mbimenya”

Urebye isura ya Uwingabire ushobora kugirango ni mukuru mu myaka kubera ukuntu yazanye iminkanyari, inkovu n’imisare mu ijosi kubera imirwano n’iminigo abamo mu ijoro rya Kigali aho aba yagiye mu kazi ‘uburaya’ ikizigira cy’ibumoso kiriho ikimenyetso (tatouage) cy’inyenyeri; atazi icyo gisobanura.

Yagize ati “Mama yapfuye nkiri muto data ashaka undi mugore niwe watureze. Uwo mugore yatureze nabi cyane kandi yahoraga arwana na papa ariko nanjye sinari noroshye nari umwana ubwirwa ntiyumve kandi nkagira irari rikomeye ryo kubaho ubuzima bwo mu rwego rwo hejuru”.

Akazi ko mu rugo yakoreye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ni ko yahuriyemo na se wa Gakuru na Gato, maze ku myaka 17 asama inda y’impanga. Amaze kubyara yabanye n’umugabo amezi abiri gusa, ariko umugabo wakoraga ubukanishi aza gufungwa azira kugura ibyuma by’imodoka by’ibyibano, ubu akaba afungiye I Muhanga.

Ati “Ngize imyaka 17 nibwo abakobwa 2 bo mu gace k’iwacu bari baragiye gukora I Kigali baje gusura iwabo mbona basa neza cyane baratoboye amatwi imisatsi idefirije bambaye ipantalo mbese ubona ko babayeho neza . Narabegereye mbabwira ko nifuza gusa nabo bambwira ko babimfashamo bakanjyana ikigali bakanshakira akazi nkabona amafaranga yo kwiyitaho. Bwarakeye turajyana ntabibwiye iwacu ngeze i Kigali banshakira akazi ko mu rugo nagakoze umwaka gusa ntangira gusamara no kurarikira icyo mbonye cyose ntangira gusambana kugirango mbone ibyo nifuzaga[ …]nashidutse banteye inda. Uyu munsi ndicara nkavuga ngo iyo mbimenya”.

“Natangiye kujya gukora ijoro abana bafite amezi atatu”

Uyu mubyeyi avuga ko uwamuteye inda batara baziranye ndetse ngo ntiyari azi n’aho avuka.

Ati “Uwo mugabo twabyaranye yari umukanishi bamufunga nta frw yansigiye nasigaranye matela n’intebe imwe mbuze uko ngira ndabigurisha ngo ndebe ko naramuka. Hari abakobwa twari duturanye nibo bangiriye inama yo kujya gukora akazi ka ninjoro ‘uburaya’ nagatangiye abana bafite amezi atatu. Nashatse ubufasha mu nzego zitandukanye ariko nabuze uwamfasha ngo mve muri ubu buzima kuko simbwishimiye na gato”.

‘Abangavu ndabagira inama yo kwirinda irari’

Uyu mubyeyi avuga ko yicuza cyane kuba aturumviye ababyeyi ndetse n’abavandimwe, akagira inama abangavu kwirinda kurarikira ibyo badahawe n’ababyeyi. Ati “Iyo ntagira irari ry’ibyo ntahawe n’ababyeyi ubu mba nkiri umukobwa ntafite n’uyu muruho wose. Abakobwa b’abangavu ndabagira inama yo kwirinda irari ibyambayeho bikababera isomo”.

Ikifuzo cye nuko yafashwa kuva mu buzima bubi arimo, agahabwa igishoro agakora icyatuma yiteza imbere akabasha kwirerera abana.

Uwingabire akomoka mu murenge wa Base, akarere ka Rulindo. Avuga ko ari mwene Ngendahimana Augustin (umucuruzi w’ihene) utuye ahitwa Kigeyo, hafi y’icyayi cya Cyohoha-Rukeri (Kinihira).

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, twamenye ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamusuye bukaba bwatangiye no kumuha shisha kibondo ndetse n’amata y’abana.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Indonesia: Igikuba cyacitse kubera umurambo wanyeganyeze bagiye kuwushyingura

Emma-marie

Gatsibo: Urujijo ku munyeshuri bivugwa ko yakubiswe n’umwarimu akajya muri koma (coma)

Emma-marie

Bishop Rugagi yemeje ko asengera abarwaye Coronavirus bagakira

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar