Image default
Abantu

Gatsibo: Urujijo ku munyeshuri bivugwa ko yakubiswe n’umwarimu akajya muri koma (coma)

Muri G.S Nyarubuye mu Karere ka Gatsibo haravugwa umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, umaze ibyumweru bisaga bitatu ari muri koma, bikaba bivugwa ko yakubiswe inkoni mu mutwe n’umwarimu.

Ababyeyi b’uyu mwana babwiye TV1 ko uyu mwana w’umukobwa amaze ibyumweru bisaga bitatu ari muri koma bitewe n’inkoni   yakubiswe mu mutwe n’umwarimu, amuhoye ko atazi icyongereza.

Umuyobozi wa G.S Nyarubuye, Padiri Harelimana Théophile, yabwiye IRIBA NEWS ko ibyo gukubitwa kuyu mwana ntacyo abiziho. Ati “Amakuru mfite nuko umwana atigeze akubitwa, ahubwo umwarimu witwa Clementine yinjiye mu ishuri asanga umwana ari kubira ibyunzwe amubwira ko yataha iwabo bakamujyana kwa muganga. Uwo mwarimu yambwiye ko yabonye uwo mwana afite ikibazo inshuro ebyiri ku nshuro ya kabiri ngo nibwo umwana yagiye iwabo bamujyana kwa muganga. Umwarimu bavuga wigisha icyongereza yinjiye mu ishuri asanga uwo mwana yatashye. Nagerageje no kubaza abana bigana bambwira ko umwana atigeze akubitwa, abavuga ko yakubiswe akajya muri koma sinzi aho babikuye.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Ngarama, Musonera Emmanuel nawe yunze mu rya Padiri, avuga ko iyo uyu mwana aza kuba yarakubiswe ababyeyi be bari gutanga ikirego.

Ati “Ntabwo uriya mwana twigeze tubona raporo ya Polisi igaragaza ko yakubiswe, kuko iyo aza kuba yarakubiswe ababyeyi be bari gutanga ikirego. Amakuru mfite nuko yabanje kurwara umutwe cyane kwiga bikamunanira abarimu bakamwohereza iwabo ngo bamuvuze.”

Kubera ko iwabo nta bwisungane mu kwivuza bafite, umwana ntibamuvuzaga ahubwo bamusubizaga ku ishuri kugeza ubwo abarimu batumiyeho ababyeyi be bakabasaba kumuvuza. Nyina yamujyanye ku Kigo Nderabuzima nacyo kimwohereza ku Bitaro bya Ngarama. Ubuyobozi bw’Ibitaro bwarampamagaye bumbwira ko umwana nta mituweli afite kandi ko bagiye kumwohereza ku Bitaro bya Kanombe, Akarere niko kamwishyurira.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Se w’uyu mwana ari Pasiteri, akaba atarabuze ubushobozi bwo kwishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza.

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

 

 

 

 

 

 

Related posts

Gatsibo: Haravugwa umusore wapfiriye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina

Emma-Marie

Yapfuye akiza ubuzima bwa mushiki we

Emma-Marie

Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwiyiriza ubusa iminsi 40 nka Yesu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar