Banki nkuru y’u Rwanda iratangaza ko icyuho hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze n’ibyo rwohereza cyiyongereye mu mwaka ushize bigatera ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ugereranije n’idorali ku isoko ry’ivunjisha.
Ibi ni ibyatangajwe na Guverineri John Rwangombwa uyobora Banki Nkuru y’u Rwanda ubwo yagaragazaga ishusho y’urwego rw’imari n’ubusugire bw’ifaranga.
Ati “Mu mwaka ushize wa 2019 ibyatumijwe hanze byazamutse ku gipimo cya 10.6% mu gihe ibicuruzwa byoherejwe byazamutse ku gipimo cya 3.8% gusa.”
Inkuru dukesha RBA ivuga ko ibi byarazamuye ikinyuranyo ku bucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga cyazamutse ku gipimo cya 16.3%. Ibi ngo bikaba byaratumye umwaka urangira agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gahungabana ku gipimo cya 4.9% ku mpuzandengo y’Umwaka wose wa 2019 ku isoko ry’ivunjisha ugereranije n’idorali rya Amerika.
Icyateye izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko mu mpera za 2019
Banki nkuru y’u Rwanda iratangaza ko icyuho hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze n’ibyo rwohereza cyiyongereye mu mwaka ushize bigatera ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ugereranije n’idorali ku isoko ry’ivunjisha.
Prof thomas Kigabo, ushinzwe ubukungu muri BNR yavuze ko mu gihe icyorezo cya Coronavirusi cyakomeza kwibasira ubushinwa byahungabanya ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda.
Mu yindi mibare BNR igaragaza ko hari ikizere ko ubukungu buzazamuka ku gipimo kirenze 8.5% yari yitezwe hashingiwe ku mibare bamaze kubona.
Muri iyo mibare bigaragara ko umusaruro w’inganda wazamutse ku gipimo cya 17.7% mu gihe serivisi zazamuye umusaruro ku gipimo cya 10.6%