Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Gen. Mubarak Muganga, yaburiye abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bafite ingeso y’ubujura kuko mu minsi iri imbere uzajya afatwa yibye azajya yamburwa moto ihabwe uwo yibye.
Mu nama yahuje abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, mu kiganiro cyatanzwe na Gen. Mubarak Muganga yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano, isuku, ubuzima ndetse n’imyitwarire.
Ati “Umuntu mwemeranyije ko umutwarira 1000frw, kuko aguhaye inote ya 5000 Frw ukatsa moto ukagenda[…]tariki 2 Ukuboza 2019 mu Karere ka Gasabo, mu Mudugudu w’Iriba, Akagari ka Kibazi, umumotari witwa Hakizimana na Nuwamungu bari kuri moto bafashwe bari gutwara ibihumbi 130 by’umuturage ucuruza mobile money[…]Mu Kagari Ka Masoro mu Murenge wa Ndera, Uwitwa Nyabyenda Felecien w’imyaka 28 yafashwe yibye telephone.”
“Ubu rero turashaka kuzahindura ibintu, turacyabisaba intumwa za rubanda ntabwo biracamo neza[…]Nitugufata uri kuri moto wibye telephone, dufate telephone tuyisubiza nyirayo ariko tumuhe na moto. Kandi tuzabikora murabizi mu nzego z’umutekano nta rwenya rubamo.”
Yakomeje asaba abamotari kugira isuku birinda kunyara aho babonye, kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, kwambara imyenda ifite isuku, kwirinda umujinya, kuruhuka ndetse no kurya bagahaga dore ko bamwe ngo barya amandazi yiswe 2G bakarekeraho.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali banditse mu buryo bw’ikoranabuhanga bagera ku bihumbi 26. Kuba imyirondoro yabo izwi ngo byafashije iri huriro kuko ukoze ikosa wese ahita amenyekana.
Iribanews