Image default
Amakuru

Musanze: Covid-19 yahombeje abagore baboha imyenda mu budodo babura ubwishyu bw’ubukode

Abagore bakorera muri Kampani bise “Tuberwe Knitting Tailoring and Handcraft Center” ikorera mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Mpenge, bahangayikishijwe n’uko bagorwa no kubona ubwishyu bw’inyubako bakoreramo, kubera ibihombo bahuye nabyo muri iki gihe cya Covid-19.

Aba bagore uko ari 12 bakorera munzu bishyura 1,400,000,  bakaba bavuga ko bamaze amezi agera kuri atandatu batayishyura, kuko ibyo bakora birimo imyenda itandukanye  iboshye mu budodo , imyenda yo mu matise ivanze n’ubudodo n’ibindi, ibishora by’abagore byo kwifubika, bitakibona amasoko kubera ingaruka za Covid-19.

Umuyobozi wa kampani Tuberwe Knitting Tailoring and Handcraft Center, Nyirampakaniye Jeanne d’Arc akaba ari nawe iyi kampani yanditseho, avuga ko kuba amasoko bagiraga yarahagaze byatumye bahura n’ibihombo, ari nabyo byatumye bakomeza kugorwa no kubona ubwishyu bw’inzu bakoreramo n’ibindi byangombwa bibemerera gukora neza.

Yagize ati ” Ubundi Corona itaraza twakoraga neza n’amasoko akaboneka, ibigo by’amashuri twarabikoreraga, ibigo by’abihaye Imana, tukagira n’abacuruzi baturanguriraga kubera ko amasoko yabaga ahari, none ubu byose byarahagaze nta nakimwe tubona, ibi rero bituma no kwishyura inzu dukoreramo bitugoye cyane, kubera ibi bihombo byose twahuye nabyo. Ubu 80% y’ibyo twinjizaga ntabyo tukibona, amezi abaye atandatu ntakwishyura kandi ukwezi twishyura 1,400,000″

Nyirampakaniye Jeanne d’Arc , umuyobozi wa Knitting Tailoring and Handcraft Center,

Akomeza ati “Niba habaho ubuvugizi bwatuma ba nyiramazu borohereza ababakodesha, bakumvikana nabo uko batworohereza mu buryo bwo kwishyura amadeni, rwose turabukeneye, kuko ibihombo twagize byatumye tutabona ahacu ho gukorera kandi twari twabitangiye, ikindi ni uko no kubona inguzanyo muri banki kuri ubu bigoye kuko usanga ibyo usabwa utabyujuje kubera ko n’imikorere itameze neza”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, avuga ko  icyorezo ntawuzi igihe kizarangirira, agasaba abagore gukoresha ubutwari basanganywe bakiga gukorera mu bihe nk’ibi by’impinduka zirorishye.

Yagize ati ” Icyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku bantu benshi by’umwihariko abikorera, birumvikana ko habayeho ibihombo, ariko nyine iyo ibihe bihindutse ningombwa ko twiga kubana nabyo, ku kibazo cy’amadeni bafitiye ba nyiranazu, baganira bakumvika uko bazajya bishyurana, akajya yishyura make make bitewe n’uko yinjiza kugeza igihe azashiriramo, icyorezo ntigikwiye kuduca intege ngo bizinesi bamwe bakoraga zihagarare, ahubwo bishakemo ibisubizo nk’uko babisanganywe”

Kugeza ubu kampani Tuberwe Knitting Tailoring and Handcraft Center, imaze kugira amadeni y’ubukode bw’inzu bw’igihe kingana n’amezi atandatu, ahwanye n’asaga miliyoni umunani, ibintu bavuga ko byatewe no kubura amasoko y’ibyo bakoraga kubera Covid-19, bigatuma bahomba.

Mukamwezi Devota

 

Related posts

Over 1,000 Rwandans to get jobs in health, nutrition

Emma-Marie

Rutsiro: Haravugwa insoresore zikubita abaturage zikanabambura

Emma-Marie

AstraZeneca yo mu Buhinde “ntiyemewe”ku rupapuro rw’inzira rw’ i Burayi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar