Image default
Amakuru

Rutsiro: Haravugwa insoresore zikubita abaturage zikanabambura

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rutsiro mu Mirenge ya Manihira, Gihango na Rusebeya bavuga ko bahangayikishijwe n’insoresore ziba zanyoye ibisindisha zibategera mu nzira zikabakubita zikanabambura ibyo bafite.

Abaganiye na IRIBA NEWS bavuze ko batewe inkeke n’uru rugomo ruba mu ijoro no ku manywa y’ihangu aho abarukora baba basinze.

Hakizimana Alex utuye mu Murenge wa Gihango yagize ati “Mu cyumweru gishize ahagana saa moya n’iminota 40 z’ijoro ntashye, nageze hafi y’umurenge mpura n’abantu bane ntamenye barampagarika barankubita banyambura telephone bahita biruka, bwakeye njya Kwa muganga I Murunda.”

Yakomeje ati “Turifuza ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo cy’aba bantu.”

Umugore witwa Akayezu Aline, atuye mu Murenge wa Manihira nawe yunze mu ry’abagenzi be avuga ko asigaye atinya kugenda wenyine.

Yavuze ati “No ku manywa hari igihe uhura n’abantu utazi basinze bakagukubita baherutse no kwiruka ku mwana wanjye saa cyenda z’amanywa gusa kubw’amahirwe arabacika. Abakora ibi bakwiye gufatwa bagahanwa kuko bamwe bazwi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yavuze ko iki kibazo nk’ubuyobozi bw’akarere bakizi avuga ko bagihagurukiye.

Ati “Nibyo urugomo rurahari gusa icya mbere ni ukwigisha no guhana abagaragayeho ibyo byaha. Ikindi kibazo dufite usanga uwakorewe urugomo atihutira gutanga ikirego ngo uwarukoze ahanwe rimwe na rimwe bamwe bakiyunvikanira ubwabo kandi si icyaha aba akoreye umuntu umwe gusa aba agikoreye n’abandi muri rusange kuko iyo adahanwe n’ejo hari igihe yongera.”

Murekatete yongeyeho ko hirya no hino mu Mirenge hatangijwe ubukangurambaga basobanura ikibi cy’icyaha n’ibihano biteganywa ariko kandi higishwa abagihishira abakoze ibyaha ko bakwiye kubicikaho hatangwa amakuru ku gihe mu rwego rwo guhashya urugomo.

Muri uku kwezi turimo kwa Nyakanga abagera kuri 61 nibo bahuye niri hohoterwa bakaba biganjemo abakubiswe, abambuwe n’abafashwe ku ngufu.

Ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yanditswe na Mukundente Yves

Related posts

6 Easy Ways to Zhuzh Up Your Rental, According to an Interior Decorator

Emma-marie

How To Update Your Skincare Routine For Autumn

Emma-marie

Bugesera: Abahinzi barakataje mu kungurana ubumenyi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar