Ibitaro bya Ruhengeri byatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’icyateye impfu z’abana 19 mu kwezi kumwe mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe. Bivuga buri wese byagaragara ko yaba yarabigizemo uruhare azabiryozwa.
Mu cyumweru gishize, Bwiza yatangaje inkuru igira iti “
Umwe mu bakorera akazi kabo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze utashatse ko amazina ye atangazwa kubera uburemere bw’amakuru yatanze, avuga ko mu minsi mike ishize mu cyumweru kimwe muri ibyo bitaro muri Neo yaho hapfuye impinja zigera kuri 20 ku mpamvu yatumye bamwe bakuka umutima.
Uyu wahaye amakuru BWIZA yavuze ko icyo gihe Neo (aho bafashiriza abana bavutse igihe kitageze, abavutse bananiwe n’utundi tubazo) yahise yimurwa, kandi ko nituhagera tuzasanga ari uko bimeze. Yaduhaye n’andi makuru bityo bidusaba gufata inzira tujya ku Bitaro bya Ruhengeri ngo turebe ko ari impamo.
Avuga ko ayo makuru atayahawe n’umuganga gusa nk’umuntu uhakora yagize ibyo abaza ubwo yabonaga abana bavanwe ahari hasanzwe haba Neo. Avuga ko bavuga ko ” Ari icyorezo cyaje muri Neo, hakaza ibisimba bimeze nk’ibiheri, byarumaga abo bana bagahita bapfa. Urumva muganga ntiyabikubwira gusa twe ayo niyo makuru twamenye. Ubu bateyemo imiti, banasiga n’andi marangi.”
Twamubajije niba mu makuru yatanze hatarimo gukabya, ati ” Oya. Urumva nkorera muri biriya bitaro. Ibiri kuba byose mba mbireba kandi turaganira hagati yacu, ibyabaye ntabwo wabiyoberwa keretse utahakorera, njye rero mpa mpari amasaha menshi.”
BWIZA yageze mu Bitaro bya Ruhengeri kuwa 3 Gicurasi 2021 i saa tanu za mugitondo, ngo imenye neza iby’aya makuru. Mu ikusanyamakuru rito yakoze, yavuganye n’abakorera mu Bitaro bya Ruhengeri gusa ntiributangaze amazina yabo ku bw’umutekano wabo.
Umwe mu bo BWIZA yatangiye ibaza, yamubajije niba koko Neo yarimutse. Yagize ati ” Yego twabonye impinja zose bazivana ruguru bazijyana hepfo. Ntabwo njye namenya impamvu, ubu bari kuhakora amasuku.” Wabonaga afite ubwoba, adashaka kugira byinshi atangaza.
Iki kinyamakuru cyageze ahari hasanzwe Neo, gisanga koko ntigihari. Ubusanzwe mu Bitaro bya Ruhengeri, Neo iba hafi n’Ikigo Nderabuzima cya Muhoza, bigatandukanywa n’uruzitiro. Abahivuriza bakunze kuhita kuri dispensaire gusa ubu iri hepfo ku muhanda ugana kuri SOPYRWA.
BWIZA yasanze Neo yarimuriwe hafi na kantine (cantine) y’ibitaro, ifatanye n’aho bavurira abana (pediatrie).
Mu makuru BWIZA yahawe n’uwo bavuganye, yagize ati ” Neo yarimuwe izanwa hano gusa njye sinzi impamvu yabyo. Gusa hano naho si heza kuko hafatanye na pediatrie kandi bemerewe kuriramo, kwinjirana inkweto. Urumva ko impumuro y’ibiryo ishobora gusanga bano bana aho bari gufashirizwa. Ntabwo hisanzuye nko haruguru.”
Tumubajije niba uku kwimurwa ntaho guhuriye n’imfu z’impinja 20 ziherutse gupfa, asa n’ubyigurutsa, yagize ati ” Birashoboka cyo wenda mu cyumweru kimwe 20 zapfa bijya bibaho. Sinamenya niba mu cyumweru gishize byarabayeho.”
BWIZA yashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku mpamvu yo kwimura Neo ndetse niba koko abo bana 20 barapfuye mu cyumweru gishize n’icyaba cyarabiteye.
Umukozi ushinzwe kwakira abagana ibitaro (Customer Care), Mukanoheri Josée ntiyari yakoze kuko ngo wari umunsi wa konji. Ku murongo wa telefoni, akanga umunyamakuru ati ” Ese ni nde waguhaye uburenganzira bwo kwinjira mu bitaro? Wavuganye n’umuyobozi mukuru? Uzagaruke ejo uyu munsi ni konje, sinakoze.”
BWIZA kuwa 4 Gicurasi yavuganye na Mukanoheri avuga ko ” Ayo makuru atariyo gusa uravugana na DG arakubwira.”
“Icyorezo cyaraje, hapfuye impinja “
Twavuganye n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Phillibert avuga ko habayeho icyorezo gituma bimura ahabaga Neo gusa ahakana ko hapfuye impinja 20 mu cyumweru kimwe.
Yagize ati ” Nibyo koko habayeho icyorezo mu kwezi gushize, duhita dufata ingamba zo kugikumira nk’ibisanzwe. Mu byumweru bibiri bibanza twapfushije impinja zirindwi mu cyumweru cya gatatu dupfusha izindi eshatu. Twabonye ko atari ibintu bisanzwe. Twahisemo gukora ubushakashatsi ngo tumenye icyo cyorezo icyo ari acyo n’ikiri kubitera. Twarakimenye ndetse tugishakira n’umuti ubu twamaze kuwugura. Ubu aho Neo yahoze hakongera kwakirirwa abana.”
Yakomeje agira ati ” Sinzi uwatanze ayo makuru ngo hapfuye impinja 20 gusa ikiriho ni uko muri Neo hasanzwe hadukamo ibyorezo. Ibyiza ni uko twebwe twabimenye kare tukabikumira, tugasaba ibikoresho ku bindi bitaro nka Ruli, Nemba, Shyira n’ahandi tukaba twakiriramo abana muri iki gihe. Twamaze kuhasukura inshuro eshatu, tuhakorera isuku ihagije.”
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi bajya kubyarira mu Bitaro bya Ruhengeri kutagira ubwoba ko hari ikibazo abana babo bagira kuko ubuyobozi bukurikirana umunsi ku wundi uko byifashe.
“Utubazo duto twose bisaba ko Dr Muhire ariwe udukemura “
Uwahaye BWIZA amakuru bwa mbere, avuga ko mu Bitaro bya Ruhengeri zimwe muri serivisi zigenda nabi bitewe n’uko bamwe baba bumva nta wundi watanga umuti atari umuyobozi wabyo, Dr Muhire Phillibert.
Yagize ati ” Dr Muhire we n’ibipfa ni uko aba atabimenye. Hari igihe abonnement ya televiziyo kuri reception yashize, hashira nk’ukwezi ntawe uyireba kugeza ubwo uwo muyobozi aje kubikemura. Hari igihe itiyo y’imyanda yaturitse, hashira nk’ukwezi itarasanwa kuko buriya ni uko Muhire atari yarabimenye.”
Kuri iyi ngingo, Dr Muhire yavuze ngo ” Twese dukora nk’ikipe. Sinavuga ngo ninjye ukemura byose kuko twese turafatanya.”
“Imyitwarire mibi ya bamwe mu baganga”
Uyu yatubwiye ko na we hari igihe yumirwa nk’iyo abonye uko bamwe mu baganga bitwara. Ati ” Umuganga waraye izamu akagira atya, akazana nk’umugore wo kuryamana na we kandi ari ku izamu. Hari n’ab’igitsinagore batoroka bakajya kunywa amayoga mu masaha y’akazi.”
Yakomeje agira ati ” Ndamuzi umuganga umwe ajya agira atya akajya kuryamana n’umugore ucururiza hafi y’ibitaro (BWIZA yagize ibanga aho akorera n’ibyo akora).”
Kuri iki kibazo, Dr. Muhire avuga ko ” Nta baganga bafite iyo myitwarire tukigira.”
Bamwe mu baturage bakunze gutunga urutoki Ibitaro bya Ruhengeri kuri serivisi mbi by’umwihariko ku bajya kuhabyarira. Hari ababwiye iki kinyamakuru ko bamwe bajya i Nemba cyangwa Shyira kuko ngo ” Umwana wawe yageze muri Neo yabo, kumubona ari muzima biba kuri bake.”
Hari umwe witwa David ukorera mu Mujyi wa Musanze, wabwiye BWIZA ko ” Agahomamunwa ari ukujya kuhivuriza mu ijoro. Ngo ntiwanyura mu mashini kuko dogiteri ntawe. Usanga abarwayi bategereje muganga yasohotse ntawe uhari. Birabangama kubona hopital nzima idashobora gufasha abantu.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri muri rusange avuga ko ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi cyakemuwe bitewe n’ingamba bagiye bashyiraho kandi ngo utanyuzwe na we asaba ubufasha ikibazo cye kikamenyekana kigakemuka.”
1 comment
Iyi nkuru irateguye peuh! Gusa ibya service mbi ni mu bitaro hafi ya byose btw leta ,kd intandaro ni umubare muto w’abaganga , ndetse no kudakora neza kubahari