Ku bufatanye n’umushinga USAID Hinga Weze mu Karere ka Nyamagabe habereye umuganda wo gutera ibiti mu materasi ku buso bwa hegitari 8.5 haterwa ibiti 9200, abaturage bagaragaza ko bazi akamaro kabyo ku buzima bwa muntu.
Ni igikorwa gishimwa n’abatuye Nyamagabe kuko bavuga ko amashyamba ari igisubizo cy’ibibazo bahuraga nabyo by’isuri itembana ubutaka bwabo kubera imiterere y’akarere kabo kari mu misozi miremire.
Musengimana Dativa umuturage avuga ko kubera batuye mu misozi miremire, ibiti bizabafasha kurwanya isuri no kubona ubwatsi bw’amatungo.
Mazimpaka Callixte, wo mu mudugudu wa Kabarera, akagari Bugarama, umurenge Kibirizi avuga ko gutera ibiti babibona nk’igisubizo, agira ati : “Twari dusanzwe tugira ikibazo cy’ibiti, ikintu twari dufite n’urubingo ariko Hinga Weze yadufashije kuruvugurura yongeraho n’urundi turishimira ko ibiti Hinga Weze idutereye ibitereye igihe tuzabifata neza, kuko bigira ubwatsi bw’amatungo kandi bigatanga n’imishingiriro.”
Uretse ibyo, ngo bari basanganywe ibibazo byaho bakura imishingiriro y’imyaka yabo kandi bitaborohera kubona ubuhumbikiro burimo ibiti bityo bakaba bashimira Hinga Weze.
Ukurikirana ibikorwa bya Hinga Weze mu turere twose ikoreramo Ndagijimana Narcisse avuga ko nubwo bafatanyije n’akarere gutera ibiti mu materasi mu karere ka Nyamagabe ariko ari gahunda ya rusange iri mu gihugu hose kuko ubu turi mu gihe cyo gutera igiti.
Yagize ati : “Uyu munsi twabikoreye mu Karere ka Nyamagabe ariko twifuza yuko no mu tundi turere dukoreramo iyi gahunda yakomeza gukorwa kubera akamaro tubona muri ibi biti dutera ariko cyane cyane binajyanye n’akamaro dutegereje muri aya materasi.”
Akomeza yungamo ati : “Gahunda y’igihugu cyacu nuko twongera ibiti aho amashyamba ashaje akavugururwa aho ibiti bitari bigaterwa kubera impamvu nyinshi, icya mbere cyo nibyo bihaha by’igihugu cyacu kugira ngo duhumeke umwuka mwiza, arwanya isuri, kugira ngo tugabanye isuri iri mu gihugu, kurinda ubutaka, biradufasha gufumbira ubutaka ariko kandi bikagira n’undi mumaro kuko birabazwa, bivamo imishingiriro yifashishwa mu myaka.”
Avuga ko mu bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’izindi nzego bakorana, bifuje ko ibiti byakomeza guterwa mu rwego rwo kurwanya isuri.
Ni muri urwo rwego ngo ibiti nabyo byatewe biri muri uyu murongo kuko iyo bitewe biba bizavamo ibicucu byiza by’imyaka, hazavamo ibiti bishingirira ibishyimbo, bizavamo kurwanya isuri, bizavamo kongera kugarura ifumbire mu murima biri muri rwa rwego rwo kongera kuzamura umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kabayiza Lambert ashima ibikorwa by’umushinga USAID Hinga Weze birimo kongerera amaterasi ubwiza n’ibindi.
Avuga ko amashyamba ari umusingi w’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye.
Ati “kwita ku biti no kubibungabunga si ibintu abaturage bo mu karere ka nyamagabe babwirizwa ahubwo ikiba gikenewe ni ukubibegereza no gufatanya nabo mu muganda kugira ngo biterwe ku bwinshi”.
Hinga weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo kugira ngo bazamure imibereho n’imirire myiza banazamure uburyo bwo kubaho bushingiye ku buhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Rose Mukagahizi