Image default
Amakuru

Uko ‘Influencers’ kuri Twitter bahabwa akayabo ngo bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta

Abashakashatsi muri Kenya bavumbuye ko abantu bafite ababakurikira benshi kuri Twitter (Influencers) bahawe amafaranga kugira bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta nyuma y’aho bimenyekaniye ko umuryango we ufite ama-kompanyi y’ibanga mu bihugu byo hanze akora ubucuruzi.

Report title page

Mu kwezi gushize nibwo hasohotse inyandiko yahimbye ‘Pandora Paper’ yakozwe n’abanyamakuru b’ibihanganye mu gukora inkuru zicukumbuye, ivuga ku mitungo n’ubucuruzi by’ibanga by’abategetsi n’ abanyapolitiki batunze akayabo k’amafaranga bakesha ubucuruzi n’ibigo byabo bwite bikora ubucuruzu mu ibanga, mu bashyizwe ku karubanda hakazamo n’umuryango wa Perezida Uhuru Kenyatta.

Ibucukumbuzi bwakozwe n’ Ikigo kitwa Mozilla Fondation hagamijwe kureba uburyo Twitter ikoreshwa mu gutuma abantu bavuga cyangwa babona ibintu mu buryo runaka muri Kenya, bwasanze  abafite abantu babakurikirana benshi barakoreshejwe ngo ibitari byiza byavuzwe kuri Kenyatta nyuma y’ibyasohotse mu nyandiko ya pendora paper.

Inkuru dukesha urubuga rwa Mozilla Fondation ivuga ko izi nyandiko zikimara kujya ku karubanda, Perezida Kenyatta yavuze ko gukorera ku mugaragaro ku bijyanye n’amafaranga ari ikintu gikenewe cyane ndetse ko hazatangwa ibisobanuro ku byamuvuzweho we n’umuryango we.

Abashakashatsi Odanga Madung na Brian Obilo banenze cyane uyu mutegetsi bavuga ko yishyuye akayabo aba (Influencers) bakagorora ibyavugwaga n’abamunenga gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu ibanga.

Madung yavuze ati “Igihe Pandora Papers [inyandiko] zasohoka ubwa mbere, abanya-Kenya bakoresha Twitter barashegeshwe cyane kubona ko perezida wabo arimwo. Ariko umunota ku munota, haradutse itsinda ry’abantu bashyigikira umukuru w’igihugu bakandika kuri twitter ubutitsa bavuga ko ibyavuzwe ku mukuru w’igihugu ari ibinyoma byambaye ubusa.”

Bakomeza bavuga ko abandikaga ubu butumwa bamwe bakoreshaga amazina y’amahimbano mu gihe hari n’abandi bantu bazwiho kuba ‘Influencers’ babishyushyemo bagorora ibyavuzwe ku mukuru w’igihugu bakoresheje amazina yabo bwite.

Magingo aya Twitter yahagaritse konte 230 kubera zirenga ku mategeko yayo agenga ubutumwa umuntu yohererezwa n’uwo badasanzwe boherezanya ubutumwa.

Pendora Paper ni bande yashyize mu majwi?

Abategetsi n’abahoze ari bo bagera kuri 35 hamwe n’abakozi ba leta barenga 300 bari muri izi nyandiko bahimbye Pandora Papers zivuga ku gukoresha kompanyi zo mu mahanga.

Perezida Ali Bongo wa Gabon, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville nibo bakuru b’ibihugu bya Africa bari mu mirimo bavuzwe muri izi mpapuro.

Izi nyandiko kandi zatunze urutoki leta y’Ubwongereza zigaragaza uko Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan n’umuryango we bungutse miliyoni £31 bagurishije umutungo wabo umwe i Londres kuri Crown Estate ishinzwe imitungo y’Umwamikazi ikagenzurwa na minisiteri y’imari.

Ubugenzuzi bw’izi ’documents’ hafi miliyoni 12 nibwo bunini cyane bwateguwe na International Consortium of Investigative Journalists (ICIJ), ifatanyije n’abanyamakuru barenga 650.

Perezida Uhuru Kenyatta

Izi nyandiko zavuye muri kompanyi 14 zitanga zserivisi z’imari mu bihugu birimo British Virgin Islands, Panama, Belize, Cyprus, United Arab Emirates, Singapore n’Ubusuwisi.

Zerekana uko ba nyiri imitungo bakoresheje ibigo byo mu mahanga bigera ku 95,000 mu kubagurira no kugenga imitungo yabo rwihishwa mu nyungu zabo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Covid-19: Perezida Macron yakiranye yombi ikifuzo cya Selana Gomez  

Emma-Marie

U Rwanda rugiye kohereza abakozi muri Qatar

Emma-Marie

“Sinigeze ntanga uburenganzira bwo gusenya Ikigo cy’Ishuri”Mayor Kayumba Ephrem

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar