Image default
Amakuru

“Sinigeze ntanga uburenganzira bwo gusenya Ikigo cy’Ishuri”Mayor Kayumba Ephrem

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, aravuga ko atigeze atanga uburenganzira bwo gusenya Ikigo cy’Ishuri Saint Marie Rususa, cya Fondation Sainte Marie de Jésus ngo harangizwe urubanza ryatsinzwemo.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Ikigo cy’ishuri Saint Marie Rususa cyatsinzwe mu rubanza ryaregwagamo n’abantu batandukanye biganjemo abarimu baryigishagamo, abarigemuriraga ibiribwa n’abandi ryari ribereyemo umwenda w’asaga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru yaciye kuri TV1 tariki 21 Mutarama 2021, ivuga ko iri shuri  ryubatse ku butaka Leta yari yaratije iri huriro, nyuma ryaje kugira amadeni amadeni agera kuri miliyoni icyenda y’amafaranga y’u Rwanda ndetse na banyiraryo baza gutatana. Hagati aho ariko ngo ryeje kwegurirwa Akarere ka Rusizi ariko amadeni ryari rifite ntiyishyurwa.

Biciye ku muyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, yatanze uburenganzira bw’uko iri shuri ryasenywa, maze bimwe mu bikoresho birimo inzugi, amadirishya, amabati bikagurishwa amafaranga avuyemo akishyura iryo deni.

Ahahoze ishuri ubu ni imirima abaturage bahingamo

Abatuye mu gace ishuri ryari ryubatsemo baranenga cyane umwanzuro ubuyobozi bwafashe.

Hari uwabwiye TV1 ati “Uriya mwanzuro ntabwo wari ukwiye babikoze nk’ubusambo”. Undi ati “Twarababaye cyane, twarahombye. Akarere kari gushaka ukuntu kakwishyura uwo mwenda ariko ibikorwa bikagumaho”.

Hari n’undi muturage wagaragaje ko aya mashuri yari kuba igisubizo muri ibi bihe bya Covid-19.

Ati “Nko muri ibi bihe bya corona abanyeshuri biga batatanye hano amashuri menshi, iyo aza kuba agihari tuba tuyifashishije na Leta itongeye kugira undi muzigo wo kongera kuba amashuri”.

Kuri ubu aha hantu hahoze ibyumba 36 by’amashuri ndetse hahoze n’amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa, ivuriro ryavurirwagamo abanyeshuri n’abaturage bo muri aka gace, hahindutse imirima buri muturage ahinga aho ashaka.

Nubwo bahahinga ariko bifuza ko hakongera hakubakwa ikigo cy’ishuri.

Ahahoze ishuri hahindutse itongo

 

“Sinigeze ntanga uburenganzira bwo gusenya Ikigo cy’ishuri”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye Iriba News ko atigeze atanga uburenganzira bwo gusenya ishuri, ahubwo  Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwategetse ko hatezwa cyamunara imitungo ya Fondation sainte Marie de Jésus, kugirango harangizwe urubanza yatsinzwemo.

Ati “Iki kigo cyashenywe mu 2018 ariko sinjye watanze ubwo burenganzira ni icyemezo cy’urukiko. Hatangira gahunda ya ‘Nine years basic education’ ibigo bimwe by’amashuri yisumbuye byigenga byarahombye ngirango hano mu Karere ka Rusizi dufite ibigera kuri bibiri birimo na kiriya. Kiriya kigo cya Rususa cyari gifitiye abantu batandukanye amadeni noneho urukiko rutegeka ko imitungo ya fondation itezwa cyamunara”.

Yakomeje ati “Umuhesha w’inkiko w’umwuga icyo yakoze nukurangiza urubanza, agateza cyamunara imitungo y’ishuri kugirango hishyurwe umwenda ikigo cyari gifite”.

Abaturage bifuza ko hakongera hakubakwa ishuri

Photo: TV1

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Nyarugenge:Banyura ku kiraro cyo kuri Maison de Jeunes bavuga amasengesho

Emma-marie

Abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazasesekara mu Rwanda muri uku kwezi

Emma-Marie

Ikibuye cya rutura cyahushije Isi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar