Image default
Mu mahanga

Amahano ‘Isoko ry’abana rikomeje kwaguka’ umwe agurishwa 2000$-6000$

Polisi ya Cameroun  kuwa gatandatu yavuze ko yatangije amaperereza mu bijyanye n’abacuruza abana, bivugwa ko babagura muri Repuburika ya Centrafurika bakajya kubacuruza muri Repuburika ya demokarasi ya Congo, uruhinja rwavutse uwo munsi rugurishwa 2000$ (hafi miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda) utarageza ku mezi atatu agurishwa 6000$ (hafi miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda).

Bamwe mu bagize agaco gakora ibyo bikorwa, bikekwa ko bagurishije abana benshi, kuwa gatandatu batawe muri yombi i Yaounde mu murwa mukuru wa cameroun, bafite impinja bari baguze hamwe n’umugore wavuze ko yashakaga kugurisha umwana yari agitwite bitewe n’ubukene.

VOA yatangaje ko Baudouin Gweha, umuyobozi mukuru wa jandarumeri ahitwa Mimboman, hafi ya Yaounde, avuga ko yataye muri yombi Pierre Essola, w’imyaka 41, kubera ibikorwa bibangamira ikiremwa muntu. Essola yabwiye Polisi ya cameroun ko byose, kugura no kugurisha impinja bikorerwa kuri telefone. Polisi ikaba itewe ubwoba nuko isoko ry’abana rikomeje kwaguka.

Avuga ko yabonye ku mbuga nkoranya mbaga, umunyekongokazi wifuzaga gufasha abangavu n’abagore badafite abagabo, kwita ku bana babo bakimara kubabyara. Yavuganye n’uwo mugore kuri WhatsApp amubwira ko muri cameroun hari abakobwa benshi bafite inda batifuza bakeneye gufashwa. Uwo mugore yamuhishuriye ko ubwo yari muri cameroun yabonye undi muntu wo kumufasha kugura impinja mu mujyi wa Douala uri ku nkombe.

Essola yavuze ko icyo yifuzaga ari ugufasha ababyeyi bakennye by’umwihariko abangavu bata impinja zabo ku mihanda bitewe no kutagira gifasha mu kwita kuri abo bana.

Polisi ya cameroun muri raporo y’umwaka ushize, yavuze ko abana amagana batawe ku mihanda n’ababyeyi bakennye. Habonetse imirambo y’impinja zibarirwa muri 20 zishwe cyangwa zapfuye nyuma yo gutabwa na ba nyina.

Gweha yavuze ko abagura abana bishyura amadolari 2,000 ku ruhinja rw’umunsi umwe n’amadolari 6,000 ku bana bafite ubuzima bwiza n’abarengeje amezi atatu.

Polisi yavuze ko habonetse abana bari bahishwe mu nzu i Yaounde kandi ko bahabwaga amata y’abana. Ivuga ko izo mpinja zaterwaga inshinge ngo zisinzire. Kuba hari umukobwa utwite hafi y’iyo nzu, n’amarira y’abana, byatumye abaturanyi bitabaza polisi.

Hamaze kugurishwa abana bangahe muri ubu buryo ?

Nta mibare igaragaza abana bagurwa n’abagurishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko Repuburika ya Centrafurika ivuga ko imiryango itarabashije kubyara, imbere mu gihugu cyangwa ku mipaka yacyo, igenda irushaho kugura cyangwa kwiba impinja kandi ikazita izayo.

Cameroun  ivuga ko irimo no gushakisha uburyo yasenya agaco kagurisha abana hagati ya Cameroun ,Gabon, Guinee Equatorial na Cadi.

Muri raporo ya 2020 kw’icuruzwa ry’abantu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko Cameroun, ari igihugu kivamo, kikanyuramo kandi kikajyanwamo abana baba bagiye gukoreshwa imirimo y’uburetwa n’abajyanwa mu bikorwa by’uburaya.

Kenya: Umwana aribwa akagurishwa ibihumbi 500,000 Frw

Abana baribwa bakajyanwa ku isoko rya magendu aho bagurishwa. Ishami Africa Eye rya BBC ryinjiriye aba bacuruza abana ku mafaranga ashobora no kugera ku 300,000Frw.

Inkuru bifitanye isano :https://iribanews.rw/2020/11/16/kenya-umwana-aribwa-akagurishwa-ibihumbi-500000-frw/

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Icyoba ni cyose mu baturage kubera ingona zatorotse aho zororerwaga

Emma-Marie

Maroc: Umwana wapfuye nyuma yo kumara iminsi mu mwobo yashenguye imitima ya benshi

Emma-Marie

Uganda: PAM yagabanyije ibiribwa bihabwa zimwe mu mpunzi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar