Image default
Amakuru

Kigali : Abafite ikibazo cy’ibyo kurya muri ibi bihe bashonje bahishiwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari kunozwa uburyo bwo gufasha abafite ikibazo cy’ibiribwa muri iki gihe cya ‘Guma muri kigali’.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Umujyi wa Kigali buragira buti “Gutanga ibiribwa ku bahuye n’ikibazo birimo gutunganywa ngo bibagereho vuba, ku kibazo cyawe wamagara nimero y’Akarere uherereyemo ngo ababishinzwe bakugezeho ubufasha byihuse. Muri Kicukiro ni ni 4575, Nyarugenge ni 4025, Gasabo ni 1520, na 3260 ku Mujyi wa Kigali”.

Igikorwa nk’iki cyaherukaga muri Werurwe umwaka ushize ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda, abari bafite ikibazo cy’ibiribwa babihabwaga binyuze mu masibo.

Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko witeguye gufasha abafite ikibazo cyo kugera kwa muganga muri ibi bihe.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter buragirabuti “Umujyi wa Kigali urabamenyesha ko umuturage ufite ikibazo kihutirwa nko kugera ka muganga afiteyo rendez_vous, yabimenyesha ubuyobozi bumwegereye agafashwa, hari imodoka buri Murenge ufite zirimo kunganira uwaba afite ikibazo koko cyumvikana muri ibi bihe bya ‘Guma muri KIgali’.

Iriba .News@gmail.com

Related posts

ASA International (Rwanda) Plc pays tribute to the victims of the Genocide against the Tutsi in 1994 during Kwibuka32 commemoration

EDITORIAL

Internews encourages Journalists to prioritize accuracy in their news reporting

EDITORIAL

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar