Image default
Amakuru Politike

COVID-19: Abayobozi n’abakozi bo muri za kaminuza zigenga mu rusobe rw’ibibazo

Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose bikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19 hashyirwaho ingamba zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’amashuri, abarimu bigisha muri Kaminuza zigenga bakomeje guhagarikwa mu kazi.

Leta y’u Rwanda ikimara gutangaza ko amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza azongera gufungura imiryango muri Nzeri 2020, abarimu ndetse n’abandi bakozi bakoraga muri ibi bigo bahise bahagarikwa ku mirimo, ariko kandi hari n’abari bahagaritswe mbere ya kiriya cyemezo.

Muri University of Kigali (UK) abarimu bavuga ko imishahara yabo mu kwezi kwa gatatu yagabanyijweho 30% kandi ko bafite impungenge ko bizakomeza bagahagarikwa kuko ntibishyurwe amezi akurikira.

Umwe muri barimu b’iyi kaminuza yabwiye ikinyamakuru universityworldnews ati “Dufite impungenge ko tutazishyurwa kubera ko nta kizere kaminuza itugaragariza, bavuze ko hazasigara abantu bake bazajya bafasha abanyeshuri kwiga hakoreshejwe ICT, abo rero ni bake ugereranyije n’uko kaminuza ifite abakozi bagera kuri 200.”

Dr Ndahayo Fidele, Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB nayo yahagaritse abarimu avuga ko ahanini Kaminuza zibeshwaho n’amafaranga y’ishuri abanyeshuri bishyura kandi ko amashuri yafunzwe abenshi batarishyura ku buryo kaminuza nayo itashobora kwishyura abakozi.

Ati “Twarebye amikoro yacu, dusuzuma uko duhagaze dusanga ntitwashobora kwishyura abakozi, twafashe umwanzuro wo guhagarika bamwe mu bakozi hagendewe ku itegeko.”

Avuga ko abo bahagaritwe batazajya bahembwa mu gihe abazasigara bakora bazajya bahabwa 50% by’imishahara yabo. Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda ryemerera abakoresha kuhagarika amasezerano n’abakozi mu gihe kitarenze iminsi 90 y’akazi. Dr Ndahayo avuga ko kaminuza izicara ikareba icyakorwa kuko iyi minsi izarenga ukurikije amabwiriza Leta yashyizeho.

Leta yiteguye kugoboka abarimu

Irere Clodette, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushizwe TVET na ICT, aherutse kuvuga ko Leta y’U Rwanda yashyizeho ikigega kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka na COVID-19 kandi ko amashuri nayo afatwa nk’ibigo by’ubucuruzi akwiye kugana icyo kigega agasaba inkuga.

Avuga no ku barimu bigisha mu mashuri yigenga. Ati “Abo mu mashuri yigenga nibo ntekereza ko bagize ikibazo cyane muri ibi bihe, ibi turanabizi kuko abenshi baratwandikiye abandi baraduhamagara. Icyo twavuga ni uko hari ikigega leta yashyizeho cy’abikorera bari mu mirimo y’ubucuruzi n’ibindi, by’umwihariko rero n’amashuri yigenga yemerewe kuba yajya gusaba ubufasha muri icyo kigega.”

“Twifuza ko basaba iyo nkunga kandi tuzanabibafashamo aho bishoboka, ariko icyo dushaka ni uko ubwo bufasha buzaba bwerekeza mu gufasha cyane cyane abarimu babo, tuzabikurikirana kuko aya ni amashuri adufasha kwigisha, tuzakurikirana ku buryo ushaka ubuvugizi bwihariye twamufasha.”

Uyu muyobozi yanavuze ko uwari usanganwe ibibazo mbere y’uko iki kibazo cya Coronavirus cyaduka, adashobora kuza ngo avuge ko ashaka gufashwa, keretse wawundi wari ufite aho ageze ariko akaba yaragizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Minisiteri y’Uburezi, iherutse gutangaza ko amashuri abanza n’ayisumbuye azatangira muri Nzeri 2020, abanyeshuri bagasubira mu mwaka bari bagezemo mu gihe abo muri za Kaminuza bo bazakomereza aho bari bageze. Kaminuza zigisha hifashishijwe ikoranabuhanga zo zakomeje kwigisha no muri ibi bihe izindi zahagaze.

Umurerwa Emma-Marie

emma@iribanews.com

Related posts

Coronavirus: ‘Ikintu gikomereye isi kuva ku ntambara ya kabiri y’isi’ – Guterres

Emma-marie

RIB yafunze abanyeshuri bacyekwaho gushinga umutwe w’abagizi ba nabi

Emma-Marie

Living Together: 5 Decorating Tips for Couples

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar