Image default
Amakuru

OMS yashyize u Rwanda mu bihugu byihagazeho mu guhangana na Covid-19

Covid-19 ni ibihe bidasanzwe bikomereye cyane ubuzima ku isi byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (WHO/OMS) nk’uko umuyobozi waryo yabitangaje, avuga ko hari ibihugu bimwe bigerageza kubyitwaramo neza.

Dr Tedros Ghebreyesus yatangaje ko azongera agatumiza komite idasanzwe ya OMS kugira ngo barebe niba ibi bihe bidasanzwe mu by’ubuzima ku isi hari icyo babihinduraho.

Hari ibindi bihe bitanu bidasanzwe mu buzima byabaye ku isi; Ebola (ibyorezo bibiri), Zika, imbasa n’ibicurane by’ingurube.

Mu kiganiro yatangiye i Geneve hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Tedros yavuze ko hari ibihugu byakurikije amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo bikaba bihagaze neza mu kurwanya ikwirakwira ryacyo, muri byo yavuzemo u Rwanda.

Kuva mu kwezi kwa mbere Covid-19 yatangira gukwirakwira ku isi, ubu abantu barenga miliyoni 16 bamaze kuyandura, naho abarenga 650,000 imaze kubica.

Dr Tedros yagize ati: “Ubwo natangazaga ibihe bidasanzwe by’ubuzima ku isi tariki 30 z’ukwezi kwa mbere…hari abantu batarenze 100 banduye hanze y’Ubushinwa, nta muntu yari yica”

Avuga ko imibare yakomeje kwiyongera cyane, ko yikubye hafi kabiri mu byumweru bitandatu bishize.

Dr Tedros yavuze ko ubwandu bwabaye bucye mu bihugu byakurikije amabwiriza yo kwirinda, ibitarabikoze ubwandu bukazamuka.

Muri izo ngamba avugamo kwambara agapfukamunwa, kwirinda guhura kw’abantu benshi, guhana intera hagati y’abantu n’isuku.

Ati: “Ibihugu n’abantu bakurikije izo nama neza kandi bihoraho – barinze ikwirakwira rikabije ry’icyorezo – nka Cambodia, New Zealand, Rwanda, Thailand, Vietnam n’ibirwa byo muri Pasifika na Karayibe – ibindi byabashije guhangana n’icyorezo cyakwiriye henshi – nka Canada, Ubushinwa, Ubudage na Korea y’Epfo”.

Ni iki u Rwanda rwakoze?

Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyafashe ingamba zo gutegeka abantu kutava mu ngo, gufunga imipaka no guhagarika ibikorwa byose, uretse ibya ngombwa cyane.

Mu gihugu hari hamaze kuboneka abantu batageze kuri 20 banduye iki cyorezo.

Ni ingamba zanenzwe n’abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuze ko zishobora gutera ibibazo birimo kwicisha inzara abantu bakennye, leta yo ivuga ko zafashwe mu ‘kurinda ubuzima’ bw’abantu. Izi ngamba zikomeye zamaze igihe kigera ku minsi 45.

Kugeza ubu hariho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa abantu basohotse mungo zabo.

Leta yongereye ibikorwa byo gupima abantu benshi, gukurikirana cyane abahuye n’abanduye, gushyira hamwe abanduye no kubavura ku buntu, no kwifashisha ikoranabuhanga mu kwita ku banduye. Umuhate w’u Rwanda washimwe n’abantu batandukanye mu mahanga

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abantu hafi 1,900 banduye coronavirus na batanu imaze kwica, leta ivuga ko abagera hafi ku 1,000 muri bo bayikize.

Nta gihugu kizakomeza gufunga imipaka

Mu kiganiro yatanze ejo kuwa mbere, Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko ibihugu bikeneye gukora byinshi kurushaho mu kwirinda kugira ngo byongere gusubukura ingendo mpuzamahanga, anaburira ko iyi virus ishobora kumara igihe kirekire kirusha uko byitezwe.

Muri iki kiganiro, Mike Ryan ukuriye ishami ry’ibyihutirwa muri WHO/OMS yagize ati:

“Ntabwo bizashoboka ko hari igihugu kizakomeza gufunga imipaka mu gihe kiri imbere. Ibikorwa by’ubukungu bigomba kongera gufungura, abantu bagomba gukora, ubucuruzi bugakomeza”.

Abakozi ba OMS bavuga ko nubwo hari ibihugu bikiri gufata ingamba zikenewe zo kugumisha abantu mu ngo (lockdowns), ariko ko bikwiye ko zimara igihe gito gishoboka kandi zigafatwa ku hantu hatari hanini cyane mu gihugu.

Bwana Ryan yagize ati: “Uko tuzagenda tumenya iby’iyi virusi, niko tuzagenda turushaho kuyihashya”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gihawe WFP

Emma-marie

RIB yafunze umuforomo n’umuganga bo ku ivuriro ‘Santé pour tous’

Ndahiriwe Jean Bosco

Bugesera: Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira ni igisubizo ku bahinzi bato

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar