Bamwe mu basore n’inkumi basigaye bakundanira kuri ‘Internet’ by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo biyemeje kurushinga nta n’umwe urabonana n’undi imbonakunkubone.
Ntibisanzwe bimenyerewe ko umuntu akunda uwo atarabona kugeza ubwo amuhaye umutima we wose ndetse bakemeranya kurushinga. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ubuhamya bw’abasore n’inkumi bakundaniye kuri ‘internet’ kugeza biyemeje kurushinga batarabonana imbonankubone mu gihe abandi umushinga bawugeze kure.
Amazina badusabye kuyagira ibanga
Umugabo w’Umunyarwanda utuye muri Canada yabwiye Iriba News uko yashakanye n’umugore bakundaniye kuri Internet. Ati “Namenyaniye n’umukobwa wo muri Kenya kuri ‘Facebook’ icyo gihe nigaga muri Kaminuza noneho nkajya mwandikira ntamuzi nawe akanyandikira nyuma nza kumusaba numero ye arayimpa noneho ndamuhamagara[…]Kubera ko nari umunyeshuri nta na FRW mfite iyo namaraga kabiri ntaramuhamagara yarampamagaraga”.
“Hashize amezi umunani tumenyanye buri wese yari yaramaze kwiyumvamo undi kuburyo ntawabashaga guhisha amarangamutima ye tukajya twohererezanya amafoto buri munsi. Hagati aho naje kurangiza kwiga mbona n’akazi noneho musaba ko yanyemerera akambera umugore ntiyazuyaje yahise abyemera duhita dupanga uko yazaza mu Rwanda nanjye yanjyanye iwabo nuko dutegura ubukwe ubu tumaranye imyaka itatu twaranabyaye”.
Twemeranyije kubana ntaramuca iryera
Undi mukobwa w’umunyarwandakazi nawe ngo yakundaniye n’umuhungu kuri Internet none bari mu nzira zo kurushinga. Yatubwiye ati “Hari ‘group’ ya watsapp twahuriyemo rimwe yandika ikintu nyura mu gikari ‘inbox’ ngiye kumusobanuza kuva ubwo twahise dutangira kwandikirana kugeza ubwo tubaye inshuti z’akadasohoka, hashize nk’umwaka n’igice yambwiye ko asigaye anyiyumvamo cyane nanjye mubwira ko ariko bimeze twemeranya kubana ntaramuca iryera. Tumaze kwemeranya ko twazabana twahise dupanga no kubonana imbonankubone ubu turi kwitegura kurushinga mu minsi ya vuba”.
Gukundanira ku mbuga nkoranyambaga ntabwo bimenyerewe cyane mu Rwanda ariko mu bihugu byateye imbere bifatwa nk’ibisanzwe.. Imibare igaragaza ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abantu barenga 25.000 barambagiriza ku mbuga nkoranyambaga, aho buri mwaka hashyirwaho imbuga nshya 1,000 zihuza abashaka kubana.
Nubwo hari abavuga ko bahiriwe n’urukundo rwo kuri ‘Internet’ hari n’abandi usanga babogoza kubera ko bahahurirye na babihemu bakabasigira igikomere ku mutima cyangwa se bakabarya utwabo. Aba iyo muganiriye usanga bavumira ku gahera imbuga nkoranyambaga. Twibuke kandi ko izi mbuga zikorerwaho n’ibyaha bitandukanye birimo icuruzwa ry’abantu, ubwambuzi bushukana n’ibindi.
Iriba.news@gmail.com