Image default
Amakuru

RIB yerekanye abasore 6 bo mu Ruhango bakekwa kwiba abacuruza Mobile money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abasore 6 bakekwaho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no kubeshya, aho bibaga abantu batandukanye banyuze kuri bamwe mu bakozi b’ibigo bicuruza bikanatanga serivisi zo kohererezanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga.

Umukuru muri abo basore afite imyaka 27 umuto akagira 20, bose bakomoka mu murenge wa Mbuye w’Akarere ka Ruhango, aho bakora nk’agatsiko gahererekanya amafaranga yibwe hanyuma bakaza kuyagabana. Bamwe muri abo basore barasobanura uko babigenzaga

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, Bahorera Dominique avuga ko kuva mu kwezi kwa 3 uyu mwaka icyorezo  cya COVID-19 kigeze mu gihugu ubu bujura bumaze kugaragaramo abantu basaga 100, amafaranga yibwe binyuze mu ikoranabuhanga akaba asaga miliyoni 70 kuva mu myaka 2 ishize.

Ubujura bukekwaho abo basore uko ari 6 ngo bukorwa bamaze kumenyakana umubare w’ibanga amafaranga ababikuzwa akohererezwa abandi.

Yagize ati ” Uwibye ahita akuramo sim cad agashyiramo iyo yari asanganywe ku mufuka, umu agent aagira ngo tlefoni ni iyo yamusubije. Ariko kugira ngo agere kuri ibyo ni uko abanza kumucunga akamenya umubare w’ibanga akoresha, bityo yamara kuwubona ya sim cad ayishyira mu yindi telefoni akiba amafaranga ku buryo bwihuse, ku buryo umu agent aba atarabimenya.Iyo amaze gufata amafaranga ahita ayohereza amafaranga na bo bakihutira kujya kuyabikuza. Duhera aho babikuriza tugakurikirana tukabafata.”

Src:RBA

Related posts

Ikibazo cy’imigenderanire hagati ya Muhanga na Gakenke cyavugutiwe umuti

Emma-Marie

Gatsibo: Uko ‘VUP’ yafashije abaturage kurwanya ibyaha

Emma-Marie

Abantu 55 bishwe n’imvura hirya no hino mu gihugu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar