Imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu yateye ibiza bitandukanye, aho umubare w’abamaze kumenyekana ko bahitanywe na yo ni abantu 55.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko kugeza saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Kane hari hamaze kubarurwa abantu 55 bahitanwe n’inkangu n’imyuzure. Hangiritse kandi ibikorwaremezo birimo imihanda (Gakenke-Vunga- Musanze), inzu 91 zasenyutse n’ibiraro 5 byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.
Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.
MINEMA iravuga ko ubutabazi bukomeje, aho abapfushije abantu bafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanywe kwa muganga, abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuriwe by’agateganyo ahantu hateganijwe.
Inavuga ko ibikorwa remezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure birakomeza gusiburwa no gusanwa hirya no hino mu gihugu.
MINEMA irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iyi minisiteri ivuga ko ikomeje gukora isesengura ry’ibyangiritse rirakomeza kugira ngo abagezweho nn’ingaruka bose batabarwe ndetse hakomeze gusanwa n’ibyangiritse.
Bitewe n’uko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi byatumye amazi aba menshi mu butaka birongera inkangu n’ingaruka zazo. MINEMA irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
SRC:RBA