Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama yagaruje amwe mu mafaranga yari yibwe uwitwa Kayitankore Oliva w’imyaka 48. Yari yibwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n’ibihumbi 555 (1,555,000Frw) Polisi iza gufata uwari yayibye imusangana 1,250,000. Kayitankore yari yibwe n’umuhungu we babanaga mu nzu witwa Nzabahimana Deo w’imyaka 26.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Nzabahimana byaturutse ku makuru yatanzwe na nyina wa Kayitankore avuga ko yibwe amafaranga.
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko nyuma yo kubitsa ayo mafaranga kuri uwo mucuruzi baratashye bukeye tariki ya 21 Gashyantare Nzabahimana yibye nyina telefoni, kuko yari azi umubare w’ibanga yagarutse aho bari babikije amafaranga asaba wa mucuruzi kuyamubikurira nawe arayamubikurira mu byiciro bitatu.
CIP Twizeyimana yagize ati “Tariki ya 24 Gashyantare nibwo Kayitankore yahise aza kuduha amakuru avuga ko yibwe amafaranga kandi ko yagerageje no guhamagara telefoni y’umuhungu we agasanga ntiboneka.”
Nzabahimana amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama kugira ngo akorerwe dosiye.
CIP Twizeyimana yibukije abaturage muri rusange kujya bagira ubushishozi bw’abo barikumwe mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga. Abakangurira kujya bahisha umubare w’ibanga igihe batizeye abo babana.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
SRC:RNP