Image default
Amakuru

Ninde nyirabayazana w’inda ziterwa abangavu?

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gasabo ntibavuga rumwe ku kibazo n’abana babo ku kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe kuko babashinja ko aribo nyirabayazana kuko ngo basamara ku gitsina gabo.

Bamwe mu bana b’abakobwa bo mu bice bitandukanye byo mu Karere Gasabo  batewe inda muri ibi bihe bya Coronavirus ndetse na mbere yaho, babwiye Iriba News ko bashutswe, abandi bakavuga ko bafashwe ku ngufu mu gihe hari n’abashinja ababyeyi babo kutabitaho bigatuma bishobora mu busambanyi.

Nyinawabasinga Claudine w’imyaka 18 atuye mu Murenge wa Jali, afite uruhinja rw’amezi atandatu, akavuga ko uwamuteye inda yamufashe ku ngufu.

Ati “Umusore wakodeshaga mu mazu y’iwacu yarambwiye ngo nijye kumugurira isukari njyayo ngarutse nyimuzaniye ahita akinga aransambanya nuko antera inda.”

Undi mukobwa w’imyaka 17 utuye mu Murenge wa Kimirongo nawe ati “Hari ibintu byinshi nakeneraga nabisaba mama akambwira ko nta mafaranga afite bigatuma njya kubisaba umusore w’inshuti yanjye. Uwo musore rero yageze aho akajya ansaba nuko nyine antera inda. Byose njye mbona ari mama wabigizemo uruhare.”

“Ababyeyi turarengana”

Ababyeyi batandukanye bavuga ko nubwo coronavirus yatumye amashuri ahagarara abana bakaba birirwa mu rugo nta kintu bahugiye kigaragara byongereye irari ry’ibintu muri bamwe bikaba imbarutso yo gushyukwa bagasambanywa.

Mukansanga Aline wo mu Murenge wa Gatsata, avuga ko ababyeyi ntako batagira ngo bahe abana babo uburere. Ati “Abana b’abakobwa kuri iki gihe bahura n’ibishuko byinshi bituma bishobora mu busambanyi. Ababyeyi ntako tutagira ngo tubahe uburere bukwiye ariko bikaba iby’ubusa.”

Ihungabana ry’ubukungu mu miryango naryo ryabaye nyirabayazana

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO avuga ko uyu mwaka umubare w’abana batewe inda ushobora kuziyongera.

Ati “Ubukungu bw’imiryango bwarahungabanye bigatuma abana hari ibyo bifuza ntibabibone, ababashuka bikaborohera. Ikindi nuko kuba abana batari ku ishuri rimwe na rimwe biribwa bazerera ugasanga bahuye na babandi babashuka. Icyo nakwemeza imibare y’abasambanyijwe muri iki gihe cya covid-19 irimo iragenda yiyongera”.

Umuyobozi w’Ishami ry’uburenganzira bw’abana muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Hategekimana Lambert, yabwiye Iriba News ko binyuze ku murongo wa telephone 711  iyi komisiyo yashyizeho bakiriye ibibazo bigera kuri 907, harimo n’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ati “Sinavuga ko dufite ishusho y’uko bihagaze mu gihugu hose ariko ibyagiye bigaragara guhera mu kwezi kwa 4,5,6 twasanze abana 27.7 % biganjemo ab’abakobwa barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri ibi bihe bamwe bakanaterwa inda”.

Ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda ni kimwe mu bihangayikishije inzego zitandukanye dore ko kigenda kirushaho gufata indi ntera. Nko mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi butangaza ko kuva muri Nyakanga umwaka wa 2019 kugera muri Kamena 2020, abangavu barenga 300 batewe inda zitateganyijwe, muri bo abarenga 150 bazitewe mu mezi atatu ya guma mu rugo ubwo hagaragaraga icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, mu Karere ka Karongi mu mezi 9 ya 2020 hari hamaze kubarurwa abana 302 batewe inda.

Imibare itangazwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, igaragaza ko mu 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ‘RIB’ ruherutse gutangariza RBA ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu abasaga ibihumbi 4,452 bafashwe batangira gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya abana bakabatera inda.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Papa Francis yashavujwe cyane n’abahitanwe n’ibiza mu Rwanda

Emma-Marie

10 Stunning All-inclusive Resorts in the Maldives

Emma-marie

Imibiri irenga 100 y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi yataburuwe mu byobo i Nyamirambo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar