Mu ijoro rya tariki ya 07 Ugushyingo rishyira tariki ya 08 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bagera kuri 230, bamwe bafashwe barimo kunywa inzoga abandi bakoresheje ibirori binyuranyijwe n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
CP Kabera yagize ati “Hari mu masaha ya saa Saba za nijoro tariki ya 08 Ugushyingo, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage abapolisi bamenye ko hari itsinda ry’abantu bateraniye muri iriya hoteli barimo kunywa inzoga. Bahise bajyayo babasha kuhasanga abantu 100 abandi baracika, abenshi muri bo bari basinze, bahise bajyanwa muri sitade ya ULK Gisozi.'”
Yagize ati “Hari hateraniye abantu benshi mu gihe nyamara bakagombye kuba batashye mu ngo zabo. Birababaje kuba mu mezi agera ku munani abantu bakangurirwa kwirinda iki cyorezo tukaba tukibona ababirengaho mu buryo bumeze gutya.”
Abayobozi mu nzego z’ibanze bahise bafunga iyo hoteli.
Abandi bantu 58 bafatiwe i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, muri abo bantu 58 harimo 10 bafashwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, urugo babikoreragamo bari baruhinduye nk’akabari. Bahise bajyanwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Amasitade n’ahandi hantu hagenwe hakorweshwa mu rwego rwo kugenzura ingendo z’abantu zikorwa mu buryo butemewe (hejuru ya saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mugitndo). Abajyanwa aho hantu banongera kwibutswa amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.Amahoteli yagaragaweho kurenga ku mabwiriza yahise afungwa ba nyirayo banacibwa amande.
Yakomeje avuga ko n’ubwo Leta igenda yoroshya imirimo imwe n’imwe igasubukurwa bitavuze ko abantu barenga ku mabwiriza bahawe ahubwo ari umwanya wo kuyubahiriza ku rwego rwo hejuru.