Image default
Amakuru

RWAMNET mu rugamba rwo guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire ihereye mu rubyiruko

Ihuriro rya Sosiyete Sivile zo mu Rwanda zikora ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwa muntu, rihurije hamwe imbaraga muguhindura imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ihereye ku rubyiruko.

Ikibazo cy’imyumvire ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire gifitwe n’ingeri zitandukanye mu banyarwanda, RWAMNET isanga umuti wacyo waboneka binyuze mu guhindura imyumvire y’urubyiruko.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Nyiransabimana Ange marie Yvette, uhagarariye agashami k’urubyiruko muri Rwamnet. Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2020 mu bukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kuzitabira inama mpuzamahanga yiswe ‘MenEngage Ubuntu Symposium’ yateguwe na MenEngage Alliance’ izabera mu Rwanda tariki 10-12 Ugushyingo 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ihame ry’uburinganire benshi bumva ko rireba abubatse ingo cyangwa abenda kurushinga ariko nyamara siko bimeze[…]iyo tuvuze uburinganire abenshi bakunze kubyumva nabi bakumva ko umugore ahise ahinduka umugabo yambuwe agaciro ke kandi siko bimeze, ahubwo turaringaniye imbere y’amategeko ariko nanone birakenewe ko twuzuzanya. Iyo myumvire ihindutse bihereye mu bato mu myaka iri imbere nta kibazo twazagira”.

Nyiransabimana Ange marie Yvette, uhagarariye agashami k’urubyiruko muri Rwamnet

Nshumbusho Thomas, Umunyeshuri muri Kaminuza y’ Urwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabunga , ahamya ko inama nk’iyi izakangura ubwonko bwe.  Ati “Icyo nzungukira muri iyi nama ntibishoboka ko kibura kandi ku gipimo kinini gihagije cyane ko bazaba bavuga ibijyanye no guhindura imyumvire itomoye ku bijyanye n’uburinganire”.

Umukozi ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi muri RWAMREC, Turikumwe Noel, avuga ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika ikabera mu Rwanda, yitezweho guhindura imyumvire y’urubyiruko.

Noel Turikumwe, umukozi ushinzwe itumanaho muri Rwamrec

Yakomeje avuga ko iyi nama, ari umwanya mwiza w’ubukangurambaga ku bagabo n’abahungu kuko bazarushaho kumva uruhare rwabo mu guteza imbere uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’izindi gahunda zose zishingiye ku muryango utekanye kandi izaherekezwa n’ibikorwa birimo kuganira n’urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, guhindura imyumvire y’abantu batandukanye ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ibindi bizakorwa kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo kugeza muri Kamena 2021.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

Related posts

RALGA yahembye Uturere twaje ku isonga mu gutanga umusanzu

Emma-Marie

Bugesera: Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira ni igisubizo ku bahinzi bato

Emma-marie

CLADHO  yagobotse abana bacikanwe na gahunda yo kwigira kuri Radio

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar