Image default
Mu mahanga

Abasirikare batatu bishwe na mugenzi wabo

Umusirikare w’Umurusiya ari gushakishwa kuko akekwaho kwicisha ishoka mugenzi we akanica abandi babiri abarashe, mu kigo cya gisirikare kiri mu majyepfo y’igihugu, nk’uko abakora iperereza babivuga.

BBC yanditse ko abasirikare bari guhiga uyu mugenzi wabo witwa Anton Makarov wo mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Baltimor ufite ipeti batangiriraho mu gisirikare.

Biravugwa ko kuri uyu wa mbere, amaze kwica mugenzi we amutemaguye n’ishoka, yafashe imbunda ye yo mu bwoko bwa pistol, akarasa bagenzi be babiri bagapfa.

Umusirikare wa kane we yarashwe arakomereka.

Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bivuga ko amagana y’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe bari guhiga uyu ukekwaho ubu bwicanyi.

Aho byabereye hitwa Voronezh ni agace kari ku ntera ya 465Km mu majyepfo y’umurwa mukuru Moscow.

Ntabwo haramenyekana impamvu uyu musirikare yaba yakoreye ibyo bagenzi be.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Misiri: Abagore bahagurukiye kuvuga uko bafatwa ku ngufu n’abagabo babo

Emma-Marie

Kuko ndi umugore hari abashidikanyaga ko nategeka-Samia Suluhu

Emma-Marie

Uganda: Juliana Kanyomozi yibarutse nyuma y’imyaka 6 apfushije ikinege

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar