Image default
Mu mahanga

Abasirikare batatu bishwe na mugenzi wabo

Umusirikare w’Umurusiya ari gushakishwa kuko akekwaho kwicisha ishoka mugenzi we akanica abandi babiri abarashe, mu kigo cya gisirikare kiri mu majyepfo y’igihugu, nk’uko abakora iperereza babivuga.

BBC yanditse ko abasirikare bari guhiga uyu mugenzi wabo witwa Anton Makarov wo mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Baltimor ufite ipeti batangiriraho mu gisirikare.

Biravugwa ko kuri uyu wa mbere, amaze kwica mugenzi we amutemaguye n’ishoka, yafashe imbunda ye yo mu bwoko bwa pistol, akarasa bagenzi be babiri bagapfa.

Umusirikare wa kane we yarashwe arakomereka.

Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bivuga ko amagana y’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe bari guhiga uyu ukekwaho ubu bwicanyi.

Aho byabereye hitwa Voronezh ni agace kari ku ntera ya 465Km mu majyepfo y’umurwa mukuru Moscow.

Ntabwo haramenyekana impamvu uyu musirikare yaba yakoreye ibyo bagenzi be.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Burundi: Evariste Ndayishimiye ‘azarahira kuwa kane’

Emma-marie

Tanzania: Indwara y’amayobera imaze guhitana batanu

EDITORIAL

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo-Kinshasa yishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar