Yanditswe na Rose Mukagahizi
Umuyobozi ushinzwe porogaramu yo kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Dr Habimana Mucyo Yves arahamagarira Abanyarwanda kwirinda indwara y’igituntu kuko ari indwara imaze imyaka myinshi cyane kandi ikaba ishobora gufata ibice ibyo aribyo byose by’umubiri w’umuntu.
Dr Mucyo asobanura ko bimwe muri ibyo bice indwara y’igituntu ishobora kwibasira nk’uruhu, amagufa, inyama zo mu nda, cyangwa n’ahandi ariko kubera ko cyandurira mu mwuka igice cya mbere gifite ibyago byinshi ari ibihaha kuko aribyo byakira umwuka bikanawuyungurura.
Ibimenyetso b’indwara y’igituntu
Dr. Mucyo avuga ko indwara y’igituntu ari indwara yandura mu buhumekero kandi igice cya mbere cy’umubiri w’umuntu gikunze kwandura kurusha ibindi ari ibihaha kuko aribyo byakira umwuka ndetse bikawuyungurura, byarangiza bikawukwirakwiza mu bindi bice byose by’umubiri ariko kubera ko uwo mwuka urenga ibihaha ushobora kujyana n’amaraso n’ibindi bice byose by’umubiri bikaba bishobora kwandura igituntu.
Yagize ati : “ Niyo mpamvu ikimenyetso cya mbere abantu bashobora gukekeraho umuntu ko afite indwara y’igituntu ari inkorora akenshi itinda ikaba yarenza ibyumweru 2.”
![]()
Yungamo ati : “Inkorora y’igituntu uko iminsi ishira niko igikororwa kiyongera. Inkorora yonyine itinze siyo ishingirwaho ahubwo hari no kubira ibyuya cyane cyane ku mugoroba n’igihe umuntu aryamye. Ikindi ni umuriro. Uyu utangira ari mucye cyane, niba umuntu aba agomba kugira umuriro usanzwe uri hagati ya 36 na 37 usanga we mu minsi ya mbere agira 37,6 ariko uko iminsi ishira niko bihinduka, umuntu akajya atitira ku mugoroba, igikurikiraho uko umuntu akorora igihe kirekire atangira kubabara mu gatuza. Hari kandi kugira ikiziba kanwa, bituma umurwayi yumva adashaka kurya bityo, bikamuviramo guta ibiro.”
Igituntu ni imwe mu ndwara zimaze imyaka myinshi cyane ku isi. Bibiliya mbere ya Yezu Kirisitu ivuga kuri iyi ndwara. Gusa, nubwo imaze imyaka myinshi cyane, iyi ndwara yamenyekanye haciye igihe kinini. Kumenyekana ni ukuvuga ikiyitera, ubwoko bw’agakoko kayitera nuko gateye, iyo ibyo bimaze kumenyekana haba habonese inzira y’icyakorwa ngo irwanywe.
Ikindi kintu gitangaje, nubwo iyi ndwara imaze imyaka myinshi cyane, ifite urukingo rumwe kandi narwo rumaze imyaka hejuru ya 100.
Abajyanama b’ubuzima bakaba bashimwa uruhare rukomeye mu kurandura indwara y’igituntu kuko hejuru ya 50% y’abantu bajya kwisuzumisha igituntu kwa muganga baba boherejwe nabo ndetse n’abagaragarwaho n’indwara y’igituntu usanga hagati ya 25 na 27% baba baratahuwe n’abajyanama b’ubuzima.
Photo: AI