Image default
Ubuzima

‘Vasectomy’ uburyo bwizewe kandi butekanye bwo kuboneza urubyaro ku bagabo

Uburyo bwo gufunga imbyaro burundu ku bagabo (vasectomy) buratekanye kurusha uko bivugwa, nk’uko abaganga bo mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi babivuga.

Nyuma yo kubagwa hashobora kuba ububabare bworoheje ariko ingaruka zikomeye ni imbonekarimwe, nk’uko babivuga.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Itsinda ry’abaganga, ryerekanye ibyo ryagezeho mu nama y’ubuvuzi yarangiye muri iki cyumweru i Milan mu Butaliyani, ryakoze igenzura ku bagabo 94,000 bakorewe icyo gikorwa bareba ingaruka cyaba cyarabagizeho.

Kubaga, hifashishijwe ikinya cy’ahantu hamwe, kumara iminota 15.

‘Vasectomy’ ni iki?
  • Uko kubaga gufunga umuyoboro ucamo utunyangingo tubyara tuba mu ntangangabo zimaze gusohoka mu mabya
  • Ibyo bisaba gukata gutoya cyangwa gutobora ku gihu cy’amabya, aho hakongera hagafungwa nyuma
  • Amabya akomeza gukora akazi kayo ko gukora intangangabo n’utunyangingo tubyara(sperm) ariko two tugahita twongera gushonga aho gusohoka
  • Utunyangingo tubyara (sperm) tuba ari ducye cyane mu rurenda rwose rw’intanga ngabo umugabo asohora
  • Kubaga utwo tunyangingo tukabuzwa gusohoka ntibigira ingaruka ku gusohora, gukora imisemburo ya testosterone cyangwa se ubushake n’ubushobozi bwo gukora imibonano
  • Umunsi umwe cyangwa ibiri y’ikiruhuko ni ingenzi nyuma y’uko kubagwa, siporo no guterura ibiremereye biba bibujijwe nibura mu cyumweru kimwe
  • Akenshi bigenda neza ariko abaganga bajya inama yo kubanza kwikingira mu mezi macye kuko intanga zibyara zimwe zishobora kuba zigihari
  • Abaganga basa n’abajya inama yo kutifungisha burundu uri munsi y’imyaka 30
  • Ni icyemezo kigomba gufatwa kidahutiweho cyangwa kititondewe
  • Gusubiranya ibyakozwe ngo wongere kubyara kugeza ubu bisa n’ibidashoboka

Mu byumweru bishize, muri video yashyize kuri Instagram, Jordan Banjo w’imyaka 30, uzwi mu myidagaduro mu Bwongereza yatangaje ko yakorewe ‘vasectomy’.

Ariho agenda agana ku modoka ye, umugore we, Naomi, utwite umwana wabo wa gatatu, yumvikana amubaza, ati: “Byari bibi?”, arasubiza ati: “Hoya – ububabare si ikibazo”, yongeraho atebya uburyo ubwe byagenze barimo kumubaga.

Muri rusange imibare yerekana ko abagabo benshi bacyifashe ku gukoresha ubu buryo bwo kuboneza urubyaro, ahanini kubera ibihuha bibuvugwaho.

What Men Need to Know About Getting a Vasectomy

Mu Rwanda, imibare ya 2021 y’ikigo cy’ubuzima cya leta (RBC) ivuga ko abagabo barenga 3,500 aribo bari bamaze gukorerwa ubu buryo bwo kwifungisha burundu.

Muri Amerika, abagabo bamaze iminsi batangaza amashusho kuri TikTok barimo gukorerwa ‘vasectomy’ mu gihe abashaka iyi serivisi bakomeje kwiyongera nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uvanaho uburenganzira bwo gukuramo inda muri leta zimwe na zimwe.

Ubushakashatsi bwa bariya baganga bahuriye mu ishyirahamwe Association of Surgeons of Primary Care, bwasabaga abakorewe ubu buvuzi:

  • Gusubiza ibibazo ku munsi babazweho
  • Gutangaza niba hari ikibazo bagize nyuma y’amezi ane

Hafi ya babiri kuri buri bagabo 1,000 (0.2%) bagize kuribwa bw’igihe kirekire aho babazwe, kimwe mu bibazo bishobora kuboneka. Nyamara inyandiko isanzwe yerekwa abashaka iyi serivisi ivuga ko iki kibazo gihura n’umugabo umwe kuri 20.

Ibindi bipimo bisanzwe bifatirwaho by’abagira ‘infection’ zikenera imiti ya antibiotics zivuye kuri uko kubagwa biri hagati ya 2 na 10%, ariko ririya tsinda ryo ryabonye barenzeho gato 1%.

Ubu bushakashatsi bwasanze kandi 2% aribo bagira kwipfundika kw’amaraso ku gace k’amabya kabazwe, mu gihe amakuru asanzwe atangwa avuga ko ibyo byago bishoboka hagati ya 2 na 10%.

Julian Peacock wari ukuriye ubu bushakashatsi avuga ko amwe mu makuru ashingirwaho ku ngaruka zishobora kuva kuri ‘vasectomy’ ari ayo mu myaka ya 1980, ko amakuru agezweho ari ingenzi.

Yagize ati: “’Vasectomy’ ni uburyo bwizewe kandi butekanye cyane bwo kuboneza urubyaro. Twizeye ko ubushakashatsi bwacu buzatanga amakuru yashingirwaho ahabwa abashaka kuyikoresha.”

Dr Sophie Nicholls wo mu kigo Faculty of Sexual and Reproductive Healthcare avuga ko ari byiza ko abantu bagira amakuru agezweho kugira ngo bayashingireho bafata ibyemezo.

Ati: “Benshi bayikorewe [vasectomy] batungurwa n’ukuntu ari uburyo bwihuta, bworoshye kandi butabangamira cyane uwabukorewe.

“Gusa ni ikintu abantu bakwiye gutekerezaho bakamenya neza ko ari icyemezo gikwiye kuri bo.”

iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19:Abayanduye bageze kuri miliyoni 8 ku isi

Emma-marie

Kureka isukari ni byiza ku buzima, ariko hari ingaruka bishobora gutera

Emma-Marie

Abagabo bananiwe kwifata bagendane agakingirizo- Vice Mayor Kirehe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar