Image default
Ubutabera

Wenceslas Twagirayezu washinjwaga uruhare muri Jenoside agizwe umwere

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungurwa ngo kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bwamushinje gukora koko yari mu Rwanda.

Urukiko rwashyigikiye inyandiko yatanze zagaragaza ko yari muri Zaire y’icyo gihe ubu ni repubulika ya demokrasi ya Congo.

Wenceslas Twagirayezu niwe wa mbere urukiko mu Rwanda rugize umwere mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye by’iburayi kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside.

Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark mu mwaka 2018 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside.

Uwo mugabo yari umwe mu bayobozi b’ishyaka CDR mu gace ka Gisenyi aho akomoka, yari yoherejwe mu Rwanda mu kwezi kw’icumi na kabiri mu 2018.

Ubwicanyi yashinjwaga bwakorewe mu kigo cy’amashuri cya St Fidèle na Paruwasi Gatulika ya Busasamana byombi biri muri aka gace aho yaregwaga uruhare mu rupfu rw’abatutsi bagera ku bihumbi bitatu.

Inzira zo gusaba ko uyu mugabo yagarurwa mu Rwanda zari zatangiye mu mwaka wa 2014.

Gusa byasabye igihe kingana n’imyaka 4 kugira ngo yoherezwe kuko ukekwa yabanje kwiyambaza uburyo bwose bw’inkiko atambamira koherezwa mu Rwanda.

Wenceslas Twagirayezu yari yabaye Umunyarwanda wa kabiri woherejwe n’igihugu cya Denmark nyuma ya Emmanuel Mbarushimana.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Wenceslas Twagirayezu yabaga mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001 ndetse akaba yari yaramaze no kubona ubwenegihugu bwacyo.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bumaze kohereza mu mahanga inyandiko zigera kuri 800 zisaba ifatwa ry’Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside.

Related posts

Dr Rutunga yahakanye uruhare rwe mu gutsemba Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (Ivuguruye)

Emma-Marie

Urubanza rw’ubujurire rw’abarwanyi ba MRCD-FLN ruratangira kuri uyu wa mbere

Emma-Marie

Paris: Bamwe mu banyamategeko basabye Urukiko guhamya Laurent Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside ashinjwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar