Image default
Ubuzima

Wari uziko umugabo asohora intanga zisaga miliyoni 200, ifite akamaro ikaba imwe?

Inshuro imwe gusa umugabo asohoye hasohoka miliyoni ziri hagati ya 200 na 500 z’intangangabo nyamara iri butere inda ikaba imwe rukumbi.

Amasohoro hari abayitiranya n’intangangabo, nyamara siko bimeze. Ahubwo amasohoro aba arimo n’intangangabo uretse ko hari n’igihe ushobora gusohora ntihazemo intangangabo nk’igihe wifungishije burundu cyangwa uri ingumba.

Amasohoro akaba atangira kugaragara igihe umusore ageze mu gihe cy’ubugimbi ‘ava mu gitsina cy’umugabo’ akaba ashobora kwiroteraho ‘gusohora’ nibura inshuro imwe mu kwezi kugeza ashaje igihe cyose atagize uburwayi.

Inkuru dukesha urubuga rwa ‘Top santé’ ivuga ko ugereranyije iyo umugabo asohoye hasohoka hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 500 z’intangangabo, hanyuma iyo akoze imibonano mpuzabitsina intanga itera inda ni imwe gusa, izindi zose zirapfa.

umugabo asohora intanga zisaga miliyoni 200 itera inda ikaba imwe

Intangangabo zikorerwa mu dusabo tw’intanga, duherereye mu mabya. Iyo za ntanga zikuze, cyangwa umugabo ari gukora imibonano mpuzabitsina, zirazamuka zigahura n’amatembabuzi akorerwa muri porositate ‘mu mabya’, muri ‘seminal vesicles’ no mu mvubura zitwa ‘bulbourethral’ noneho urwo ruvange ni rwo rwitwa amasohoro.

Bakomeza bavuga ko intangangabo ziba zihariye gusa hagati ya 2% na 5% by’amasohoro yose, izindi zikaba imfabusa. Mu gihe amatembabuzi ava mu mvubura ya ‘bulbourethral’ ari munsi ya 1% akaba ariyo atuma aba ameze nk’abonerana aribyo bituma intanga zoroherwa no gutemberamo ajya muri nyababyeyi.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Gukoresha umunwa mu gitsina cy’umugore bigitera umunuko udasanzwe

Emma-marie

Covid-19: U Rwanda, DR Congo, Kenya nabyo byagezweho n’inkingo za Covax

Emma-Marie

Hakozwe urukingo rwa kabiri rwa Malariya rutanga icyizere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar