Image default
Politike

Abagore barasaba Abadepite batoye kujya basubiza amaso inyuma

Abagore bitabiriye amatora y’abadepite mu byiciro byihariye bifuza ko abo batoye batajya baherukana baje kubasaba amajwi, ahubwo bakajya basubiza amaso inyuma bakajya kureba ababatoye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, abagize komite nyobozi z’inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, abagize inama njyanama z’imirenge igize ifasi itora n’abagize Inama Njyanama z’Uturere tugize Intara bazindukiye mu matora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.

Abo mu Karere ka Musanze barasaba abo abo batoye kujya bagaruka kubasura mu midugudu bakumva ibibazo n’ibyifuzo byabo ndetse bakareba uko amategeko batoye ashyirwa mu bikorwa.

Mu Murenge wa Muhoza, ku Ishuri rya Muhoza ya II twahasanze abagore batandukanye baje gutora. Muhawenimana Fatuma ni umwe mubo twaganiriye.

 Yagize ati: “Abadepite twarababonye baza kwiyamamaza ino aha badusaba kuzabatora. Imigabo n’imigambi yabo twumvise ari myiza. Tugiye kubatora, ariko bazibuke kugaruka bumve ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo byacu.”

Mu Murenge wa Kimonyi, Mukarukiriza Seraphine wo mu Mudugudu wa Mbugayera nawe yunze mu rya bagenzi be, aho yagize ati: “Bazakomeze bahereze umugore ijambo nk’uko Kagame akomeje kuriduha kandi bajye baza badusange mu cyaro. Nyuma yo kubatora bazagaruke.”

Nyiranzirorera Claudine utuye mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Birira nawe yagize ati: “Twifuza ko nitumara kubatora bazagaruka iwacu mu midugudu tukicarana nabo bakareba ko amategeko batoye ashyirwa mu bikorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Munyaneza Charles, yabwiye itangazamakuru ko amatora y’uyu munsi agomba gusozwa saa munani z’amanywa, amajwi yose y’abagore agahurizwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amajwi y’urubyiruko ndetse n’ay’abafite ubumuga agahurizwa ku rwego rw’Igihugu.

Byari biteganijwe ko bitarenze saa kumi n’imwe haratangazwa amajwi y’agateganyo.

Related posts

Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Brazzaville

EDITORIAL

“We have our lives to live, all of us. And nobody will ever decide for us how to live our lives-President Kagame

EDITORIAL

Ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na Moto zitwara abagenzi byongeye gusubikwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar