Image default
Amakuru Politike Ubutabera

Imfungwa n’abagororwa babayeho bate muri ibi bihe bya Covid-19?

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buvuga ko hakajijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ibikorwa bitandukanye birimo no gusura brahagarikwa, ariko abafunze bashyiriweho uburyo bwo kugemurirwa no kuvugana  n’imiryango yabo.

Mu kiganiro yagiranye na TV1, Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo, yavuze ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda muri Werurwe 2020, icya mbere bahise bakora ari uguhagarika gahunda yo gusura imfungwa n’abagororwa.

Imfungwa n’abagororwa muri ibi bihe bya covid-19 bemererwa kuvugana n’imiryango yabo

Ati “Twashakaga guhagarika urujya n’uruza kuri gereza dushyiraho igisimbura ubwo buryo bwo gusurwa dushyiraho umurongo wa telephone ku buryo ufunzwe ashobora kuvugana n’abo mu muryango we. Telephone na mbere zari zirahari ariko ubu zariyongereye.”

“Twashyizeho uburyo bwa ‘mobile money’ umuryango ushobora koherereza umuntu ufunze amafaranga noneho akaba yahaha ikintu ashaka cy’inyunganirafunguro muri ‘cantine’ za gereza zose nazo zashyizwemo imbaraga ku buryo ishobora kuba ari ‘Cantine- Restaurent’ ishobora gutunganyiriza umuntu ifunguro runaka yifuza hakoreshejwe ubushobozi bwaturutse mu muryango we.”

Yakomeje avuga ko gushyiraho ubu buryo byatewe nuko mbere y’uko covid-19 yaduka hari ibyangombwa byahabwaga imfungwa n’abagororwa kubera impamvu runaka bakemererwa kugemurirwa n’imiryango yabo.

Imfungwa n’abagororwa bohererezwa Frw n’imiryango yabo

SSP Sengabo yakomeje asobanura uburyo imiryango ifite abayo bafunzwe bayoherereza FRW. Ati “Abaturage basuraga ni uburyo bwo kuborohereza ingendo bajyaga bakora bajya ku magereza bajyanye ya mafaranga. Ikindi gituma abantu baza gusura kuri gereza ni ukuvugana n’abantu babo bakareba uko bameze. Twashyizeho uburyo bwo kugirango niba ukeneye kumenya amakuru yo mu muryango uhamagare bakubwire uko bameze.”

Umuvugizi wa RCS,SSP Hillary Sengabo

Imirimo nyongeramusaruro yakorerwaga hanze ya gereza nayo yaragaritswe, usibye ibikorwa bikorerwa imbere muri gereza muri ibi bihe nta bindi bikorwa imfungwa n’abagororwa bakora.

Mu bijyanye n’isuku ndetse n’ubuvuzi, imbere muri gereza hashyizweho uburyo bwo gukaraba hashyirwaho n’ubukangurambaga bwo kumenyesha abafunzwe uko covid-19 yandura, ibimenyetso byayo n’uburyo yakwirindwa.

Abaje gufunwa bashya basabwa icyangombwa cy’uko ari bazima

SSP Sengabo yavuze ko hari ibyo bumvikanye n’urwego rw’ubutabera n’urwego rufite aho ruhuriye n’abantu bajya gufungwa.

Ati “Twumvikanye ko abantu bashya baza gufungwa bagomba kubanza bagasuzumwa noneho bakagaragaza icyangombwa kigaragaza ko nta cyorezo cya corona bafite. Noneho bagera kuri gereza bakazana icyangombwa cy’uko baje gufungwa byemewe n’amategeko hakiyongeraho na cya cyangombwa cya muganga cy’uko yapimwe coronavirus. Noneho yahagera twebwe tukamushyira mu kato iminsi 14 mbere y’uko bavangwa n’abandi.”

Ku bijyanye n’abarangiza ibihano, uyu muyobozi yavuze ko iyo bageze mu mbago za gereza baba batakiri mu maboko ya RCS, bahita bajya mu maboko y’abafatanyabikorwa, inzego z’ibanze ndetse n’imiryango yabo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Rubavu: Ibimenyetso bya Jenoside byaburiwe irengero mu rwibutso rwa Nyundo

Emma-Marie

Uwari mu ‘Nterahamwe za Kabuga’ ari kumushinja

Emma-Marie

U Burundi bwashyirikije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar