Image default
Amakuru Politike Ubutabera

Kabuga Félicien yafashwe  

Umunyarwanda Kabuga Félicien w’imyaka 84 y’amavuko, ushinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yafatiwe mu Bufaransa.

Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko umunyemari Kabuga Félicien, umwe mu bashakishwaga cyane ku Isi kubera uruhare acyekwaho wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu taliki 16, Gicurasi, 2020.

Umuyobozi wa ‘IRMCT’ Serge Brammertz yavuze ati “Gufatwa kwa Kabuga Felicien byibutse abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko na bo bazafatwa uko bizagenda kose. Nubwo hari hashize imyaka 26 ashakishwa, ubu Kabuga yafashwe. Dukomeje kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi twihanganisha abayirokotse.”

Serge avuga ko kuba Kabuga yafashwe byerekana imikoranire y’Umuryango Mpuzamahanga, ashimira UN ko yashyizeho urwego rusimbura Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatwe aho bari hose.

Ati Ndashimira u Bufaransa kubera umuhate wabwo mu gukurikirana Kabuga Felicien ariko ndashimira by’umwihariko ishami ry’iki gihugu rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Bufaransa.”

Biteganyijwe ko uyu mugabo azurizwa indege akajyanwa mu Buholandi ahakorera urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha bya Arusha (IRMCT).

Yashimye kandi imikoranire hagati y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, USA, Polisi Mpuzamahanga na Polisi y’ibihugu by’u Burayi. Avuga ko imikoranire yabo ariyo yatumye uyu Kabuga afatwa.

Impapuro zo guta muri yombi Kabuga Felicien zatanzwe muri 1997 n’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, Tanzania rumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabuga ni umwe mu banyamigabane bashinze radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside, akaba yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka 26 ishize, ibinyamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Kabuga yaba yihishe muri Kenya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu uzatanga amakuru agafasha mu guta muri yombi buri umwe muri bagera ku icyenda bashakishwa.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Covid-19 itagira umuti n’urukingo abayikira bakizwa niki?

Emma-marie

Covid-19 yatumye hagabanywa iposho rihabwa impunzi zishishikarizwa gusaba inguzanyo

Emma-Marie

MINAGRI yasabye abadafite ikibazo cy’imyemerere kurya inyama z’ingurube

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar