Image default
Amakuru Iyobokamana Politike

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Papa Yohani Pawulo II ni umwe mu bantu bagize ijambo rikomeye ku isi mu kinyejana gishize cyane 20, iyo aba akiriho uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100.

Umwe mu baririmbyi ba misa yayoboye i Nyandungu mu mujyi wa Kigali ubwo yari yasuye u Rwanda avuga uko amwibuka icyo gihe.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko nta wundi mushumba wa kiliziya gatolika wagizwe umutagatifu nyuma y’igihe gito cyane nkawe, mu 2014 nyuma y’imyaka icyenda gusa apfuye we na Papa Yohani wa 23 bagizwe abatagatifu.

Amazina ye ni Karol Józef Wojtyla, yavukiye muri Pologne/Poland ari kuwa kabiri tariki nk’iyi z’ukwei nk’uku mu 1920, mu 1978 karidinali Wojtyla yatorewe kuba Papa afite imyaka 58.

Mu ntango z’imirimo ye i Vatican ntiyakururaga imbaga y’abantu, cyane ko ari we mupapa utari Umutaliyani wari utowe mu myaka 450 yari ishize.

Umurongo we wo kudashyigikira ubutegetsi bwa gikomunisti muri Pologne watumye yubahwa.

Byageze aho isura ye ihinduka imwe mu zizwi kandi zamamaye cyane ku isi, yakoze ingendo mu bihugu birenga 120 ku isi ndetse yiyerekana nk’impirimbanyi y’ubwisanzure.

Ubwo yasuraga u Rwanda mu kwa cyenda 1990 mu ikoraniro ry’urubyiruko kuri stade i Kigali yasabye urubyiruko guhindura u Rwanda rw’imisozi igihumbi.

Abamunenga, bavuga ko Yohani Pawulo II amagambo ye yarimo gutsimbarara gukomeye ku mahame ya cyera nko kutemera gukuramo inda, imiti iboneza urubyaro n’uburenganzira bw’abagore, yagize ingaruka ku buzima bwa miliyoni z’abantu.

Yari kuba umukinnyi wa cinema

Akiri muto yari intyoza mu mikino, nk’umupita w’amaguru no guserebeka ku rubura (skiing). Yakunze cyane kandi gukina amakinamico ndetse yifuzaga kuzaba umukinnyi wa cinema.

Mu ntambaraga ya kabiri y’isi, igihugu cye cyigaruriwe n’aba-Nazi maze Karol Wojtyla yisanga ari umukozi w’imirimo y’ingufu.

Mu ntambara yabashije kwiga tewolijiya bimuviramo no kwihishahisha bahigaga abiga n’abigisha iyobokamana.

Mu 1946 yagizwe umupadiri, byarihuse kuko mu 1964 yagizwe arkepiskopi wa Krakow, hashize imyaka itatu agirwa umukaridinali, hashize imyaka 11 agirwa Papa.

Yahinduye imikorere y’abapapa, bari abantu bavaga i Vatican gacye gashoboka atangiza ingendo zidasanzwe za Papa ndetse agatsimbarara ku kwegera cyane abantu.

Ibi byari binamukozeho kuko mu 1981 yabaye nk’usohoka mu modoka ye ku rubuga rwa St Pierre i Vatican araswa n’Umunyaturkiya arakomereka bikomeye.

Nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire, amaze gukira yasuye anababarira Mehmet Ali Agca wamurashe wari kuba yaramuhitanye.

Mu misa i Nyandungu, umusaza ugenda aseka ariko ateze amatwi

Yohani Pawulo II igihugu cya mbere cya Afurika yagezemo ni DR Congo (Zaire icyo gihe) ni mu 1980, icyo gihe yasuye kandi Congo Brazza, Kenya, Ghana, Burkina Faso (Haute Volta icyo gihe) na Côte d’Ivoire.

Mu bihugu bigize Afurika yasuye ibirenga 30, yageze mu Rwanda tariki 07/09/1990 avuye i Bujumbura. Abanza i Kabgayi (Gitarama) aho yatanze ubusaseridoti ahitwa i Mbare ubu ni mu murenge wa Shyogwe.

Tariki 08 yakiriwe mu mujyi wa Kigali, Therese Mwanayire avuga ko yari mu bantu benshi cyane bari bamutegerereje imbere y’ahari hubatse ‘centre culturel Franco-Rwandaise’ hagati mu mujyi wa Kigali.

Yabwiye BBC ati: “Baje bari mu modoka ifunguye hejuru bayihagazemo we na musenyeri Vincent Nsengiyumva bagenda baturamutsa”.

“Uwo munsi yakoze ihuriro n’urubyiruko kuri stade, bucyeye ku cyumweru nibwo yagombaga gusoma misa i Nyandungu”.

Mwanayire wari umuririmbyi muri chorale, avuga ko i Nyandungu mu gishanga hari ikibuga kinini cyane abaparakomando bakoreragaho imyotozo yo kumanukira mu mitaka.

Aho n’ahandi hasigaye hose mu gishanga niho hateganyijwe kubera misa kuko nta handi hantu hanini hari gukwirwa abashaka kuza mu misa yasomwe na Papa.

Avuga ko hari abantu benshi cyane, harimo n’abaharaye bavuye mu yandi maparuwasi. Ati: “kiriya kibaya cyose cyari kirimo abantu”.

“Misa yagombaga gutangira saa yine, twebwe twahageze kare nko muma saa moya kuko twari mu baririmbyi. Ntabwo nari kure cyane ye rwose [y’aho yasomeraga misa].

“Yaraje, nanone ari kumwe na musenyeri, atungutse ni ukuvuga ngo impundu n’amashyi n’iki byose nawe urabizi uko Abanyarwanda bakira umuntu nk’uwo, natwe twashyizemo indirimbo zo gishimira Imana”.

“Uko namubonye, yari umuntu ugenda asa n’uwunamye yihengetse gato, ubona ko ari nko guca bugufi agenda ubona asa nk’uteze amatwi, ariko agenda aseka ubona yishimye kandi ashimishije cyane”.

Mwanayire avuga ko Misa yarangiye hafi saa kumi z’umugoroba, irangiye bamutwara vuba amaze gutanga umugisha.

Basabwe kumwibuka ‘mu rukundo n’ishimwe’

Ku gihe cy’ubupapa bwe habaye impinduka mu isi – harimo no kwaduka kw’icyorezo Sida.

Ku gihe cye kandi yarebwaga no kwiyongera kw’ibibazo byo gusambanya abana bivugwa mu bategetsi ba kiliziya.

Byinshi muri ibi birego byarapfukiranwe, Yohani Pawulo II anengwa ko atakoze ibihagije mu guhana abo byahamye.

Igihe cy’ubupapa bwe, ibikorwa bye byo gukomeza agaciro ka muntu imbere y’ibyo yabonaga nk’ibiteje akaga by’ubuzima bugezweho, hamwe no kwicisha bugufi, byatumye Yohani Pawulo II aba umwe mu bagabo baranze ibihe bye ku isi.

Nyuma ya misa y’ejo ku cyumweru i Vatican, Papa Francis yasabye ko uyu munsi kuwa mbere abakiristu “bamwibukana urukundo n’ishimwe”.

Related posts

Ingabo z’u Rwanda zujuje “Guest House” muri Centrafrique

Emma-marie

Rwanda: Nsabimana ‘Sankara’ yasabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina

Emma-marie

CHOGM 2021: Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth izebera mu Rwanda muri Kamena 2021

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar